Basketball: REG irakina na Espoir, APR ikine na IPRC Kigali kuri uyu wa Gatanu

Shampiyona y’Umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020 ku munsi wayo wa 17.

APR BBC na IPRC Kigali ni umukino usaba imbaraga abakinnyi
APR BBC na IPRC Kigali ni umukino usaba imbaraga abakinnyi

Kuri uwo munsi hazaba imikino ibiri izabera muri Sitade nto i Remera.

Saa mbili z’umugoroba, ikipe ya REG BBC iri ku mwanya wa mbere nyuma y’umunsi wa 16 izakira Espoir BBC iri ku mwanya wa 5 ku rutonde rw’agateganyo.

Ni umukino ukomeye kubera impamvu zitandukanye . Umutoza wungirije muri REG BBC Mwiseneza Maxime yahoze ari umutoza mukuru wa Espoir BBC mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, ibi bikomeza umukino ku ruhande rwa Espoir BBC kuko bashaka kwerekana ko nta cyuho uyu mutoza yasize muri iyi kipe yahozemo.

REG BBC iherutse gutsindwa na APR BBC ku munsi wa 13 wa shampiyona, umukino batsinzwe batabyiteze. Gutsindwa kwa REG byahamije ugukomera kwa Shampiyona kuko byatumye amakipe yose ari gukina shampiyona amaze gutsindwa nibura umukino umwe.

Hari amazina atandukanye y’abakinnyi bari muri REG bakinnye muri Espoir BBC abo ni Nshobozwabyosenumukiza Wilson ,Kubwimana Kazingufu Ally , Ngando Bienvenue n’abandi.

Muri uyu mwaka w’imikino ikipe ya Espoir BBC yazanye umutoza mushya Kamanzi Janvier na we akaba akomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe muri Espoir BBC .

Ku wa Gatanu saa tatu z’umugoroba hategerejwe undi mukino ukomeye hagati ya APR BBC na IPRC Kigali. Ni umukino ukomeye ku mpande zombi. IPRC Kigali yatsinze Patriots BBC ku munsi wa mbere wa shampiyona , APR BBC itsinda REG BBC ku munsi wa 16 wa shampiyona. Ni amakipe yombi yerekanye guhangana cyane muri shampiyona. APR BBC iri mu makipe yaguze abakinnyi benshi muri uyu mwaka barimo Sangwe Armel na Kamilindi Olivier bavuye muri Espoir BBC.

Mutabaruka Victory na Irutingabo Fiston baguzwe muri IPRC Kigali bagiye kongera guhura n’ikipe bahoze bakinira.

IPRC Kigali yazanye murumuna wa Nijimbere Guibert werekeje muri Patriots BBC na Buzangu Mike ndetse yazanye umutoza John Bahufite.

IPRC Kigali imaze gukina imikino 7 yatsinzwemo umukino umwe , aho iri ku mwanya wa kane n’amanota 13. Ikipe ya APR BBC iri ku mwanya wa Gatandatu aho imaze gukina imikino itandatu aho yatsinzwe umukino umwe ubu ikaba ifite amanota 11.

Uko imikino iteganyijwe

Ku wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2020:

20:00: REG BBC vs Espoir bbc muri NPC
21:00: APR BBC vs IPRC Kigali muri Petit Stade

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka