Basketball: REG iracakirana na IPRC Kigali muri Kigali Arena

Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda irakomeza mu mpera z’iki cyumweru. Ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020, hategerejwe imikino ibiri ikomeye.

Kigali Arena ni yo izaberamo iyi mikino
Kigali Arena ni yo izaberamo iyi mikino

Ikipe ya REG BBC izakina na IPRC Kigali saa tatu z’ijoro muri Kigali Arena. Ni umukino uzabimburirwa n’uzahuza Patriots BBC na Espoir BBC saa moya z’umugoroba. Ikipe ya Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agatenganyo muri shampiyona imaze gukina imikino 11, itsindamo imikino 9 itsindwa 2 ikaba ifite amanota 20.

Nshobozwabyosenumukiza Wilson wa REG BBC yitezwe muri uyu mukino
Nshobozwabyosenumukiza Wilson wa REG BBC yitezwe muri uyu mukino

Espoir BBC iri ku mwanya wa 7 imaze gukina imikino 9 , ikaba yaratsinzemo imikino 4 itsindwa imikino itanu, ikaba ifite amanota 13.

Patriots BBC ikeneye gutsinda uyu mukino kugira ngo yongere amanota. Espoir BBC iracyari mu makipe agikeneye gusoza igice kibanza cya shampiyona nibura ifite amanota ari hejuru ya 18 kugira ngo izizere gushaka umwanya wa kane n’ubwo itazoroherwa.

Abakinnyi bambaye umuhondo bakinira IPRC Kigali bitezweho kwigaragaza muri Kigali Arena
Abakinnyi bambaye umuhondo bakinira IPRC Kigali bitezweho kwigaragaza muri Kigali Arena

Kuri uyu wa Gatanu saa tatu z’ijoro nibwo hategerejwe umukino w’umunsi. Ikipe ya REG BBC izacakirana na IPRC Kigali. Ni umukino ukomeye kubera impamvu zitandukanye. Umutoza wa IPRC Kigali John Bahufite ni we wahesheje REG BBC igikombe cya Shampiyona mu mwaka wa 2017. Muri iki cyumweru ikipe ya IPRC Kigali yasinyishije umusore ukomoka i Kinshasa witwa Amisi Saidi Danny uzwi nka Carmelo na we witezwe kuri uyu mukino.

Saidi Hamisi Danny, umukinnyi mushya wa IPRC Kigali
Saidi Hamisi Danny, umukinnyi mushya wa IPRC Kigali

REG BBC iri ku mwanya wa mbere aho imaze gukina imikino 11. Muri iyo mikino yatsinzwemo umukino umwe, itsinda imikino icyenda, ikaba ifite amanota 21. IPRC Kigali iri ku mwanya wa gatatu aho imaze gukina imikino icyenda, itsindamo imikino irindwi , itsindwa imikino ibiri, ikaba ifite amanota 16.

Ibiciro byo kwinjira ku mikino yo ku wa Gatanu biteye bitya: 1000 Rwf, 3000 Rwf, 5000 Rwf na 10,000 Rwf.

Dore uko imikino iteganyijwe:

Ku wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020

19h00 ESPOIR vs PATRIOTS - Kigali ARENA
21h00 REG vs RP IPRC Kigali - Kigali ARENA

Ku wa Gatatu tariki ya 14 Werurwe 2020

09h00 RP IPRC Musanze vs RUSIZI - IPRC Musanze
11h00 RP IPRC Huye vs Shoot For The Stars - RP IPRC Huye
11h00 UR Huye vs TIGERS - UR Huye

Ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020

09h00 UGB vs RUSIZI - AMAHORO
11h00 UR Huye vs RP IPRC Kigali - UR Huye
11h00 PATRIOTS vs RP IPRC Musanze - AMAHORO
13h00 30 Plus vs APR - AMAHORO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi match se zizakinwa imbere y’abafana??

Jacques yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka