Basketball: Patriots yigaranzuye REG, hasigaye umukino wo kubakiranura

Ikipe ya Patriots yigaranzuye REG iyitsinda amanota 78 kuri 65, bategereza umukino wa nyuma uzatanga ikipe izegukana igikombe, uzaba kuri iki cyumweru.

Kendall Gray wa Patriots agerageza gutsinda amanota imbere ya Kaje Elie
Kendall Gray wa Patriots agerageza gutsinda amanota imbere ya Kaje Elie

Nk’uko byari bimaze kumenyerwa, ikipe ya Patriots niyo yatangiye iyobora umukino, aho iminota 10 y’agace ka mbere yarangiye inakegukanye ku manota 14 kuri 11 ya REG BBC.

Ikipe ya REG BBC yabonaga ko itari mu mukino cyane bijyanye n’uko umutoza wayo Henry Mwinuka yari yabanje kuruhura abakinnyi bayo bakomeye nka Cleveland Thomas Jr, ndetse no guhindagura abakinnyi bya hato na hato, ugereranyije na Patriots yo wabonaga ko ishaka kwegukana uyu mukino.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko (half time) Patriots iri imbere n’amanota 41 kuri 21 ya REG, aho hari hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 20, ikinyuranyo wabonaga ko biza kugora ikipe ya REG BBC kugikuramo.

Habimana yongeye kwigaragaza muri uyu mukino
Habimana yongeye kwigaragaza muri uyu mukino

REG BBC yatangiye neza agace ka gatatu yewe isa n’iyihariye iminota ibanza kuko yari imaze gutsinda amanota 10 Patriots itaratsinda inota na rimwe, kuko hari hasigayemo ikinyuranyo cy’amanota 10 kuri 20 yari arimo ubwo bajyaga kuruhuka.

Agace ka gatatu kaje kwegukanwa na REG BBC n’amanota 22 kuri 12 ya Patriots, ariko bitari bisobanuye ko yayigaranzuye kuko Patriots yari ifite amanota 56 kuri 43 ya REG BBC muri rusange.

Agace ka kane karanzwe n’umukino w’imbaraga ku mpande zombie, aho Patriots yageragezaga kurinda no kongera amanota naho REG BBC yo ishaka uko yakwigaranzura Patriots, ariko bitayoroheye kuko abakinnyi nka Gasana Keneth na Habimana Ntore, bakomeje kongera amanota ya Patriots.

Nshobozwabyosenumukiza yatsinze amanota 16
Nshobozwabyosenumukiza yatsinze amanota 16

Mu gace ka kane amakipe yombi yanganyije amanota 22 kuri 22, ariko ntacyo byafashije ikipe ya REG kuko Patriots yaje gusoza umukino muri rusange n’amanota 78 kuri 65 ya REG BBC.

Nyuma y’uko Patriots BBC yegukanye uyu mukino, bisobanuye ko ibaye imikino 2 kuri 2 bakazategereza umukino wa nyuma uzaba kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 muri BK ARENA.

Muri uyu mukino Axel Mpoyo wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi, aho yatsinze amanota 19 agakurikirwa na Gasana Keneth wa Patriots we watsinze amanota 18.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka