Basketball: Patriots yatsinze Espoir, REG yoroherwa na IPRC Kigali

Umunsi wa 20 wa shampiyona ya Basketball mu Rwanda wakinwe ku wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 muri Kigali Arena. Ikipe ya Patriots BBC yatsinze Espoir BBC amanota 82 kuri 67, REG BBC itsinda IPRC Kigali amanota 71 kuri 52.

Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa 20 (Ifoto: FERWABA)
Shampiyona ya Basketball mu Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa 20 (Ifoto: FERWABA)

Umukino wahuje Patriots BBC na Espoir BBC watangiye saa moya z’umugoroba . Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi aho agace ka mbere karangiye Patriots ifite amanota 21 kuri 20 ya Espoir BBC.

Mu gace ka kabiri amakipe yakomeje kugendana maze Patriots BBC ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atatu karangira ifite amanota 46 kuri 43 ya Espoir BBC.

Nijimbere Guibert wakinaga umukino wa kabiri muri Patriots BBC na Hagumintwari Steven bigaragaje cyane mu gace ka gatatu aho bayoboye Patriots BBC maze isoza aka gace n’amanota 64 kuri 53 ya Espoir BBC . Mu gace ka kane Espoir BBC yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko ntibyayikundira, umukino urangira Patriots iwutsinze n’amanota 82 kuri 67 ya Espoir BBC.

Kubanatubane Philippe wa Espoir BBC ni we watsinze amanota menshi 23, akurikirwa na Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots watsinze amanota 21.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wari witezwe n’abantu benshi, gusa icyatunguye abantu ni uburyo watangiyemo. Agace ka mbere koroheye REG dore ko yatsinzemo amanota 20 kuri 11 ya IPRC Kigali . Agace ka kabiri REG yakomeje gutsinda ubutitsa aho yatsinze amanota 16 ku manota 6 ya IPRC Kigali . IPRC Kigali yagaragaje kugorwa n’ikibuga cyo muri Kigali Arena yatsinze amanota 8 kuri 18 ya REG mu gace ka gatatu . Agace ka kane Umutoza wa IPRC Kigali asa n’aho ahindura imikinire y’ikipe maze itsinda amanota 27 kuri 17 ya REG ,umukino warangiye REG BBC iwutsinze n’amanota 71 kuri 52 ya IPRC Kigali.

Umunya-Cameroun Belleck Angelbert ni we watsinze amanota menshi 21.

Gahunda yo ku wa Gatandatu no Ku cyumweru:

Ku wa Gatandatu tariki 14/03/2020

09h00 RP IPRC Musanze vs RUSIZI - IPRC Musanze

11h00 RP IPRC Huye vs Shoot For The Stars - RP IPRC Huye

11h00 UR Huye vs TIGERS - UR Huye

Ku Cyumweru tariki 15/03/2020

09h00 UGB vs RUSIZI - AMAHORO

11h00 UR Huye vs RP IPRC Kigali - UR Huye

11h00 PATRIOTS vs RP IPRC Musanze - AMAHORO

13h00 30 Plus vs APR - AMAHORO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka