Basketball: Patriots yasubiriye APR, Kepler ibona itike ya kamarampaka
Mu gihe shampiyona ya Basketball mu Rwanda (Rwanda Basketball League 2024) irimo kugana mu kumusozo, Patriots BBC yasubiriye ikipe ya APR BBC iyitsinda amanota 77 kuri 70, REG BBC nayo iharurira inzira Kepler BBC iyigeza mu mikino ya kamarampaka.
Mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, ikipe ya Kepler BBC izakina imikino ya kamarampaka (Playoffs) nyuma yuko REG BBC itsinze Espoir BBC mu mukino wabaye kuwa gatanu bihita bibaha amahirwe yo gusoza shampiyona bari ku mwanya wa 4.
Mu mukino wari utegerejwe na benshi, ni uwahuje ikipe ya APR na Patriots BBC zishakagamo ikipe igomba kuyobora izindi.
Ni umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi, yaba ikipe ya Patriots BBC yashakaga gutsinda APR BBC imikino 2 muri shampiyona (Regular season) ndetse na APR BBC wabonaga idashaka kongera gutsindwa na Patriots.
Aya makipe yombi yagiye gukina afite abakinnyi bashya yongeyemo nk’aho kuruhande rwa Patriots bari bafite abakinnyi bashya barimo nka Furaha Cadeau ndetse n’Umunyamerika Branch Stephaun. Ku ruhande rwa APR BBC yo yari ifite abakinnyi nka Isaiah Jaleel Miller ndetse na Diarra Aliou Fadiala.
Agace ka Mbere k’uyu mukino karangiye rwabuze gica kuko amakipe yombi yagasoje anganya amanota 20 kuri 20.
Agace ka Kabiri karanzwe no kwihagararaho cyane ku makipe yombi kuko amanota wabonaga ko yarumbye dore ko ikipe ya APR BBC ariyo yagatsinzemo amanota menshi (19) naho Patriots itsinda amanota 13.
Ubwo aka gace karangiraga, umukinnyi Isaiah Jaleel Miller ukinira APR BBC niwe wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yari amaze kugira 17 wenyine. Aha amakipe yombi yagiye kuruhuka ari amanota 39 ya APR BBC kuri 33 ya Patriots.
Guhera mu gace ka Gatatu, ntabwo ikipe ya APR BBC yongeye kuyobora umukino kuko Patriots yakegukanye ku manota 19 kuri 14 ya APR ndetse byaje no kwisubiramo ku gace ka Kane ari nako ka nyuma, Patriots ikegukana ku manota 25 kuri 17 ya APR. Umukino urangira Patriots itsinze amanota 77 kuri 70 ya APR BBC.
Ibi byahise bishimangira bidasubirwaho ko ikipe ya Patriots isoje ku mwanya wa mbere muri shampiyona (Regular season) ikazahura n’ikipe ya Kepler BBC mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) Kepler yasoje ku mwanya wa kane.
Mu wundi mukino wari wabanje, ikipe ya REG BBC yari yatsinze ikipe ya Espoir amanota 93 kuri 71 byahise bishyira akadomo ku mwaka w’imikino wa Espoir BBC kuko itazakina imikino ya kamarampaka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|