Basketball: PATRIOTS na REG ziracakirana mu mukino wa kabiri wa kamarampaka

Abakunzi ba Basketball kuri uyu wa Gatandatu barongera gukurikira umukino wa kamarampaka hagati y’ibihangange muri Basketball mu Rwanda, ari byo Patriots na REG.

Ni umukino wa kabiri mu mikino 5 ya kamarampaka (Playoffs) igomba gukinwa kugira ngo hamenyekane ikipe yegukana shampiyona y’uyu mwaka w’imikino wa 2022.

Kambuyi Manga Pitchou wa REG ahanganye na Wamukota ndetse na Gasana Kenneth ba Patriots
Kambuyi Manga Pitchou wa REG ahanganye na Wamukota ndetse na Gasana Kenneth ba Patriots

Umukino wa mbere wabaye ku wa kabiri aho ikipe ya REG BBC yawutsinzwe ku kinyuranyo cy’amanota 5 kuko PATRIOTS BBC yegukanye umukino ku manota 75 kuri 70 ya REG.

Ikipe ya REG ni yo yatwaye igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino ushize wa 2021 aho icyo gihe amakipe yombi yasabwaga gutanguranwa imikino 3 (Best of three) kugira ngo ihabwe igikombe ndetse inabone itike bidasubirwaho yo guhagararira u Rwanda mu mikino ya BAL (Basketball Africa League) yabaga ku nshuro ya kabiri. Icyo gihe muri iyi mikino ya kamarampaka REG yari yahuriye na Patriots ku mukino wa nyuma maze iyitsinda imikino ibiri ku busa bituma yegukana igikombe batiriwe bakina n’umukino wa gatatu nk’uko amategeko abigena.

Ibyo wamenya kuri aya makipe yombi Patriots na REG

Aya makipe yombi asanzwe ahangana hano imbere mu gihugu, uku guhangana kugashingira ku bwinshi bw’abafana ba Patriots ariko ikipe ya REG na yo ikaba ari imwe mu makipe izwiho gutunga abakinnyi bakomeye bafite amazina aremereye muri uyu mukino haba mu Rwanda cyangwa se mu Karere.

Crowford M Christopher (55) na Cleveland Thomas
Crowford M Christopher (55) na Cleveland Thomas

Kuri iyi nshuro, aya makipe yose yariyubatse bihagije bijyanye n’uko ubona ko afite inyota yo gukina BAL, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Duhereye ku ikipe ya Patriots, bongeyemo izindi mbaraga binjiza mu ikipe yabo abakinnyi nka Kenny Gasana umunyamerika ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Umunyakenya Wamukota Bushi, Umunyamerika Crowford M Christopher wakiniye amakipe nka UU Monastir ndetse na Kendall Lamar Gray na we wavukiye muri Amerika ariko usanzwe unakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball.

Ku ruhande rwa REG BBC iherutse muri BAL ariko ikaba itaritwaye neza kuko yaviriyemo muri 1/4, na yo ifite abakinnyi bakomeye ndetse bari kumwe no mu mikino ya BAL nka Filer Jovon Adonis Umunyamerika w’umunyarwanda wanakiniye Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Cleveland Thomas Jr Umunyamerika na we wakiniye ikipe ya REG mu mikino ya BAL n’ubu bakaba bakiri kumwe, Mpoyo Axel ndetse n’umukongomani Kambuyi Manga Pitchou.

GASANA Kenneth agerageza guhagarika Axel Mpoyo
GASANA Kenneth agerageza guhagarika Axel Mpoyo

Mu mukino ubanza, umukinnyi wa Patriots Crowford M Christopher ni we wari watsinze amanota menshi aho yatsinze amanota 27 wenyine mu mukino.

Mu cyiciro cy’abagore na bo barakina umukino wa 2, ikipe ya REG BBC na APR BBC ni zo zirimo gukina imikino ya kamarampaka aho ikipe ya REG BBC ari yo yatsinze umukino wa mbere n’amanota 60 kuri 57 ya APR.

Iyi mikino yose iraba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022 mu nyubako y’imikino ya BK ARENA.

Abigeze kuba abakobwa bahiga abandi mu buranga mu Rwanda, na bo bari baje kureba umukino wa mbere
Abigeze kuba abakobwa bahiga abandi mu buranga mu Rwanda, na bo bari baje kureba umukino wa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka