Basketball: nta kipe izajya irenza abanyamahanga babiri mu kibuga muri shampiyona

Inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) yateranye tariki 09/09/2012, yemeje ko ari nta kipe izemererwa kurenza abakinnyi b’abanyamahanga babiri mu kibuga igihe cya shampiyona y’u Rwanda.

Iryo tegeko n’ubusanzwe ryari ririho ariko ugasanga amakipe amwe n’amwe ataryubahiriza, ariko muri shampiyona y’uyu mwaka ikipe itazabyubahiriza izafatirwa ibihani nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga mukuru wa FERWABA Richard Mutabazi.

Mutabazi yagize ati, “Mu nama twakoze twagarutse cyane ku mategeko agenga abakinnyi b’abanyamahanga mu Rwanda. Twasanze ari byiza ko twakemerera abanyamahanga babiri gusa ko aribo bazajya bajya ku rupapuro rw’umukino w’umunsi, mu rwego rwo kongerera Abanyarwanda umwanya wo gukina”.

Ikindi cyibanzweho ku bijyanye n’abakinnyi b’abanyamahanga, ni uko umunyamahanga uzaba amaze imyaka itanu akina muri shampiyona y’u Rwanda ari nta yindi kipe yo hanze y’u Rwanda arakinamo, azajya yemererwa gukina nk’Umunyarwanda.

Abakinnyi b’abanyamahanga, bakinira ikipe y’igihugu, barahawe pasiporo nyarwanda, nabo bazajya bakina shampiyona bitwa Abanyarwanda.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ryakunze gutungwa agatoki ko rikunze kwemera gukinisha abakinnyi benshi b’abanyamahanga, ndetse benshi bagashyirwa mu ikipe y’igihugu.

Nyuma yo kubona ko nta musaruro urambye byatanze ku ikipe y’igihugu, FERWABA ku bufatanye na Minisiteri ya siporo yatangije gahunda yo guha amahirwe abakinnyi b’Abanyarwanda bahereye ku bana.

Hashyizweho ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, ndetse hari na gahunda yo gushinga ibigo hirya no hino mu turere bizajya bikusanyirizwamo abana bafite impano ya Basketball maze abatoza bakabafasha kuzamuka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka