Basketball: Ngandu Bienvenu yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri uyu mwaka

Umukinnyi wa Espoir Basketball Club, Ngandu Bienvenu, ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi mu gukina neza muri shampiyona ya Basketbal (MVP 2013) , yasojwe ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 17/11/2013.

Ngandu wigaragaje cyane muri uyu mwaka haba mu gutsinda amanota ndetse no kugarira, akanafasha ikipe ye ya Espoir BBC kwegukana ibikombe bibiri icya shampiyona n’icya Playoff, yafashe igihembo cyari cyaratwawe umwaka ushize na mugenzi we Mugabe Aristide bakinana muri Espoir.

Buzangu Mike wa Kigali Basketball Club, wigaragaje cyane mu gutsinda amanota menshi, nk’uko byagenze umwaka ushize, yongeye guhembwa nk’umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri shampiyona y’uyu mwaka kuko yatsinze amanota 294 wenyine.

Ngandu Bienvenu wahize abandi muri 2013.
Ngandu Bienvenu wahize abandi muri 2013.

Hanahembwe kandi umukinnyi ukiri muto kandi wagaragaje gutera imbere cyane, icyo gihembo mu bagabo cyahawe umukinnyi Kubwimana Ali wa KBC.

Mu rwego rw’abagore, Nzaramba Cécile ukinira ikipe ya RAPP niwe wegukanye igihembo cy’umukobwa wahize abandi mu buhanga mu Rwanda muri uyu mwaka (MVP 2013), anahabwa igihembo cy’umukinnyi watsinze amanota menshi kuko we wenyine yatsinze amanota 249.

Mu bagore kandi, umukinnyi wahawe igihembo cy’uwitwaye neza kandi akiri muto ndetse akagaragaza gutera imbere cyane ni Micomyiza Rosine ‘Cissé’ ukinira RAPP.

Bahufite John utoza Espoir BBC wayihesheje ibikombe bibiri; icya shampiyona n’icya Playoff, yahawe igihembo cy’umutoza w’umwaka, kimwe na Mbazumutima Charles wahejeje APR BBC ibyo bikombe byombi mu bagore ahabwa igihembo cy’umutoza w’umwaka muri shampiyona y’abagore.

Ngandu Bienvenu (wo hagati wambeye numero 15 ku ikabutura) ni we wahawe igihembo cy'umukinnyi wahize abandi (MVP).
Ngandu Bienvenu (wo hagati wambeye numero 15 ku ikabutura) ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi (MVP).

Rutagarama Fidèle, umuyobozi wa Espoir BBC yahawe igihembo cy’umuyobozi w’ikipe mwiza (witaye cyane ku ikipe ye), Nsengiyumva Cidiq agirwa umunyamakuru mwiza wakurikiranye cyane Basketball uyu mwaka, naho ikipe ya Rusizi na RAPP zihabwa igihembo cy’amakipe yagize ubworoherane mu kibuga (fair play) mu bagabo no mu bagore.

Ibyo bihembo byatanzwe nyuma y’umukino wahuje abakinnyi b’abahanga kurusha abandi muri mukino wa Basetball mu Rwanda (All Stars Game, warangiye ikipe yari yiswe ‘B’ yatojwe na Kalima Cyrille itsinze amanota 74-68 iyari yiswe ‘A’ yatozwaga na Bahufite John.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka