Basketball: Misiri yabujije u Rwanda kujya muri kimwe cya kabiri
Ikipe ya Misiri yongeye gutsinda ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu irushanwa ry’Afurika ry’abatarengeje imyaka 16 bituma amahirwe yo gukina imikino ya ½ ku Rwanda ayoyoka.
Mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017, ikipe ya Misiri n’ubundi yari yatsinze u Rwanda mu mikino y’amajonjora ibitego 101 kuri 45, yongeye guhura n’u Rwanda mu mikino ya kamarampaka.
Hashakwaga amakipe ane akina muri ½ maze umukino urangira ari amanota 82 ya Misiri kuri 42 y’u Rwanda bituma rubura amahirwe yo gukomeza.
U Rwanda rwasabwaga gutsinda Misiri na Algeria bazakina mu mukino wa nyuma kugira ngo rubashe kwizera gukina imikino ya ½ ariko ubu ntibigishobotse.
Nyuma yo gutsindwa, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu mu makipe umunani. N’iyo rwatsinda umukino wa nyuma ruzakina na Algeria ntirwabasha kubona itike yo kujya muri kimwe cya kabiri.
Mozambique yo iza ku mwanya wa karindwi naho Ibirwa bya Maurice byakiriye iyo mikino biza ku mwanya wa munani.
Amakipe yose asigaje umukino umwe. Ane ya mbere akazakina muri ½ naho u Rwanda n’andi makipe atazagera muri ½ azahatanira kujya ku rutonde kuva ku mwanya wa gatanu kugeza ku wa munani.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|