Basketball: Misiri yabonye itike y’imikino ya nyuma ya Afrobasket izabera i Kigali

Ikipe y’Igihugu ya Misiri y’abagore mu mukino wa Basketball yabonye itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya AFROBASKET iteganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Abakinnyi n'abayobozi b'ikipe ya Misiri bishimiye igikombe cy'Akarere ka gatanu
Abakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Misiri bishimiye igikombe cy’Akarere ka gatanu

Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Uganda ku mukino wa nyuma amanota 74 kuri 65 umukino wabereye muri Uganda kuri MTN Arena, i Lugogo muri Kampala.

Kuva tariki ya 14 kugeza tariki 19 Gashyantare 2023 mu gihugu cya Uganda haberaga imikino y’Akarere ka gatanu aho amakipe y’ibihugu bibarizwa muri aka karere byari biteraniye bahatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya AFROBASKET izabera mu Rwanda muri Nyakanga nk’uko twabigarutseho haruguru. Ibyo bihugu ni Uganda yari yakiriye iyi mikino, u Rwanda, Misiri, Sudani y’Epfo ndetse na Kenya.

Muri ibi bihugu byagombaga kwishakamo igihugu kimwe kiziyongera ku Rwanda kuko rwo rufite itike nk’igihugu kizakira aya marushanwa n’ubwo na cyo cyari cyaritabiriye ndetse u Rwanda rukaba rwatashye nta ntsinzi n’imwe kuko mu mikino yose rwakinnye uko ari 4 nta n’umwe rwabashije gutsinda kuko bayitakaje yose.

Nyuma yo kubona itike, Misiri yiyongereye kuri Nigeria, Senegal, Mali, Cameroon ndetse n’u Rwanda mu bihugu bizakina imikino ya nyuma ya (2023 FIBA Women’s AfroBasket finals) izabera mu Rwanda.

Diamond Richardson (ufite umupira) ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ari mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda
Diamond Richardson (ufite umupira) ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ari mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka