Basketball: Kigali Titans yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Orion

Imikino yo mu cyiciro cya kabiri muri Basketball, yasojwe igikombe cyegukanywe na Kigali Titans ihigitse Orion nyuma yo kuyitsinda ubwa 2 mu mukino wa kamarampaka, wabereye muri BK ARENA, aho ikipe ya Kigali Titans yawegukanye itsinze Orion amanota 65 kuri 64.

Ku nshuro ya mbere ikiciro cya kabiri gikinwe, igokombe cyegukanywe na K Titans
Ku nshuro ya mbere ikiciro cya kabiri gikinwe, igokombe cyegukanywe na K Titans

Wari umukino wa kabiri bakinaga wikurikiranya, nyuma y’uko ubanza wari warangiye n’ubundi Titans itsinze Orion amanota 73 kuri 70, nk’uko amategeko abigena amakipe yagombaga gutanguranwa imikino itatu muri kamarampaka (Playoffs Best of three), aho ikipe itanze indi imikino nibura 2 ihita yegukana igikombe bidasubirwaho.

Kigali Titans yabigezeho ku mugoroba wok u wa Gatandatu tariki 23 Nyakanga 2022, nyuma yo gutsinda umukino wa kabiri, ndetse ihita inahabwa igikombe cy’icyiciro cya kabiri cyakinwaga ku nshuro ya mbere.

Muri uyu mukino umukinnyi Eli Cave wa Kigali Titans, ni we watsinzemo amanota menshi kuko yatsinzemo 22 wenyine, mu gihe Mwanabene Fortunate wa Orion we yatsinze amanota 19.

Nyirishema Richard ashyikiriza igikombe kapiteni wa Kigali Titans
Nyirishema Richard ashyikiriza igikombe kapiteni wa Kigali Titans

Umuyozi wungirije ushinzwe amarushanwa muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard, avuga ko bishimiye kuba icyiro cya kabiri bakinaga ku nshuro ya mbere cyaragenze neza.

Ati “Icyo twakwishimira cyane ni uko byagenze neza, umwaka wa mbere twari dutangije icyiciro cya kabiri twabonye amakipe menshi, ndetse yewe twabonye no kwigaragaza kw’amwe mu makipe atari azwi, rero ni ibyo kwishimira”.

Akomeza avuga ko hanagaragaye impano nyinshi ndetse na bamwe mu bakinnyi batabonaga umwanya mu cyiciro cya mbere, babonye uko bigaragaza.

Ati “Muri iki cyiro habayeho ihangana kuko yari amakipe menshi haboneka n’impano zitandukanye, ndetse byongera no gufasha bamwe mu bakinnyi batabonaga mwanya uhagije wo gukina mu kiciro cya mbere, barakina bazamura urwego”.

Orion Basketball Club yabaye iya 2 yegukana miliyoni ebyiri
Orion Basketball Club yabaye iya 2 yegukana miliyoni ebyiri

Ikipe yabaye iya mbere (Kigali Titans), yahawe igikombe na miliyoni eshatu, naho Orion yatsindiwe ku mukino wa nyuma ihabwa miliyoni ebyiri.

Eli Cave ni we mukinnyi wahize abandi (MVP)
Eli Cave ni we mukinnyi wahize abandi (MVP)
Mwanabene Fortunate wamabye 00 agerageza gutsinda amanota
Mwanabene Fortunate wamabye 00 agerageza gutsinda amanota
Umeadi Emmanuel wa Titans ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Umeadi Emmanuel wa Titans ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Abafana ba Kigali Titans bari babukereye
Abafana ba Kigali Titans bari babukereye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Good morning, my name is James Cave. I am emailing in reference to Kigali Titans and my sons Zachary Cave [2022 Titans Assistant Coach] and Elias Cave [2022 Titans player and league MVP].

I would like to file an official Ethics complaint against Titans team manager Rubonera Eugene.

Even though the Titans received a check for $5000 for winning the 2nd division championship and promotion Rubonera Eugene has not paid any of the players on the 2022 team. Many of the players went without eating even after helping the Titans win the championship.

As for my family Rubonera Eugene owes Zachary Cave $400 for his coaching services, Elias Cave [league MVP] $400 for pay and $2100 for Eli’s flight home to the United States [a payment Eli had to pay for himself]. 
I am attaching a signed and notarized contact that Rubonera Eugene signed at the end of the season. He agreed to pay by August of 2022. He did not.
My good friend Bakunzi Greg [of Musanzi] had an attorney contact Rubonera Eugene many times and he refused to meet to discuss this matter.

I trust that you will find this Rubonera Eugene’ behavior unacceptable and not ethics FERWABA and the 1st division wants to support.

James Cave

James Cave yanditse ku itariki ya: 9-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka