Basketball: KBC na Espoir zitaratsindwa na rimwe zirakina kuri uyu wa gatandatu

Kuri uyu wa gatandatu tariki 27/10/2012, ubwo shampiyona ya basketball ikomeza, hateganyijwe umukino ukomeye uhuza Kigali Basketball Club (KBC) na Espoir BBC kuri Stade ntoya i Remera.

Uyu mukino uzatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, ufatwa nk’umukino ukomeye kurusha iyindi yose izakinwa, kuko aya makipe yombi ahagaze neza muri iyi minsi kuko ataratsindwa na rimwe kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira.

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa KBC Jacques Kimenyi yadutanagrije ko intego yabo ari ukongera kwegukana igikombe nk’uko byagenze muri shampiyona iheruka, kandi ngo inzira yo kubigeraho ni ugutsinda Espoir BBC.

Yagize ati: “Espoir ni ikipe ikomeye cyane muri iyi shampiyona, ariko natwe tumeze neza. Ntabwo iratsindwa ariko natwe ntabwo turatsindwa. Icyo dushaka rero ni ukuyitsinda, ubundi tugasigara duhanganye n’andi makipe. Gusa turamutse dutsinze Espoir kuko ari nayo igaragaza ko duhanganiye igikombe, andi makipe yo ntabwo yadukanga.”.

Kimenyi Jacques (wambaye umutuku), umutoza wa KBC hamwe n'umutoza wa Espoir, Marius Mwiseneza.
Kimenyi Jacques (wambaye umutuku), umutoza wa KBC hamwe n’umutoza wa Espoir, Marius Mwiseneza.

Ku ruhande rwa Espoir BBC iheruka kwegukana igikombe cy’Akarere ka gatanu, umutoza wayo wungirije Marius Mwiseneza avuga ko n’ubwo ikipe ya KBC iheruka kubatsinda ku mukino wa nyuma w’igikomb cy’Agaciro Develoment Fund ngo bakosoye amakosa yose bakoze ku buryo bizeye gutsinda KBC.

“Urebye KBC ntabwo iturusha, ahubwo ubwo twakinaga mu gikombe cy’Agaciro hari abakinnyi bacu b’ingenzi batari bahari none bose ubu baragarutse kandi bamaze neza. Ikindi kandi twakosoye amakosa yose twakoze ubwo badutsindaga ku buryo ubu twumva ari nta kibazo na kimwe dufite. Ikindi kandi twize neza imikinire ya KBC ku buryo twumva nta kabusa tugomba gutsinda”.

Mu yindi mikino ikinwa kuri uyu wa gatandatu, APR FC irahura na KIE kuri stade ntoya i Remera guhera saa cyenda, Cercle Sportif de Kigali (CSK) ikine na Rusizi muri Cercle, naho 30Plus ikine na Kaminuza y’u Rwanda (NUR) ku Kimisagara.

Kugeza ubu KBC na Espoir BBC nizo ziri ku isonga muri shampiyona kuko zitaratsindwa na rimwe zikaba zinanganya amanota.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka