Basketball: Kaje Elie yagizwe kapiteni wa REG, Ngando Bienvenue ashyirwa mu batoza

Kaje Elie yagizwe Kapiteni w’ikipe ya REG BBC asimbuye Kazingufu Ally werekeje muri APR BBC mu gihe Ngando Bienvenue yagizwe umutoza wa kabiri wungirije.

Ni impinduka zikozwe nyuma y’uko uwari kapiteni w’iyi kipe Kubwimana Kazingufu Ally yerekeje muri APR BBC mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Kaje Elie wagizwe kapiteni wa REG BBC ni umwe mu bakinnyi bayimazemo igihe. Inshingano zo kuyobora yazisimbuyeho Ally Kazingufu
Kaje Elie wagizwe kapiteni wa REG BBC ni umwe mu bakinnyi bayimazemo igihe. Inshingano zo kuyobora yazisimbuyeho Ally Kazingufu

Kaje Elie, umwe mu bakinnyi bakuru muri iyi kipe kandi usanzwe akinira n’ikipe y’igihugu, yahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be mu kibuga aho azungirizwa na Kami Kabange Milambwe.

Mu zindi mpinduka zabaye muri iyi kipe ya REG BBC, uwari usanzwe ari umukinnyi wayo Ngando Bienvenue bakunda kwija Jobu yagizwe umutoza wungirije wa kabiri aho agomba gutanga imbaraga mu gufasha mu myitwarire y’abakinnyi mu kibuga.

Ngando Bienvenue asanzwe ari umutoza w’abana bakiri bato aho atoreza kuri Club Rafiki i Nyamirambo , akaba amaze no guhabwa amahungurwa atandukanye yo gutoza abakinnyi b’ibyiciro bitandukanye.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Ngando Bienvenue yagize imvune mu ivi ku buryo gukira bishobora gutinda, ubuyobozi bukaba bwafashe icyemezo cyo kumushyira mu batoza kugira ngo abanze akire neza ndetse anabone umwanya wo gutangira gutegurwa kuzavamo umutoza ukomeye mu myaka iri imbere.

Ngando Bienvenue
Ngando Bienvenue

Impinduka zakozwe muri REG BBC

Kapiteni: Kaje Elie
Visi Kapiteni: Kami Kabange Milambwe

Abatoza:

Umutoza Mukuru: Henery Muinuka
Umutoza wa mbere wungirije: Mwiseneza Maxime Marius
Umutoza wa Kabiri wungirije: Ngando Bienvenue

Imikino ya REG BBC mu mpera z’iki cyumweru:

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021:
17:00: REG BBC vs Espoir BBC ( muri RP IPRC Kigali)

Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021:
13:00: RP IPRC Huye BBC vs REG BBC ( muri RP IPRC Huye)

Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021:
14:00 : UR CMHS BBC vs REG BBC ( muri Petit Stade)

Ngando Bienvenue (wambaye nimero 80) yagizwe umutoza wa kabiri wungirije muri REG BBC
Ngando Bienvenue (wambaye nimero 80) yagizwe umutoza wa kabiri wungirije muri REG BBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka