Basketball: K Titans izamutse mu kiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe ishinzwe

Kigali Titans Basketball Club imaze umwaka umwe ishinzwe, yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Flame Basketball Club imikino ibiri ku busa muri kamarampaka.

Kigali Titans Basketball Club yahise izamuka nyuma y'umwaka umwe
Kigali Titans Basketball Club yahise izamuka nyuma y’umwaka umwe

Uyu mwaka mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, nibwo hatangijwe bwa mbere imikino y’icyiciro cya kabiri, aho byari biteganyijwe ko amakipe 2 azaba aya mbere azahita abona itike bidasubirwaho yo gukina mu kiciro cya mbere.

Ikipe ya Kigali Titans yari mu itsinda rya mbere (A), aho yari kumwe na Hoops Rwanda, Black Thunders, UR CBE na UR CAVM, maze izamuka ari iya mbere muri iri tsinda, cyane ko nta mukino n’umwe yigeze itsindwa no kugeza magingo aya.

Nyuma yo gutsinda Flame Basketball Club umukino wa mbere, yongeye kuyisubira mu mukino wa kabiri wabaye ku wa kabiri, maze iwegukana ku manota 85 kuri 42.

Umutoza wa Titans, Karima Cyrill wahoze n’ubundi atoza amakipe akomeye mu kicyiciro cya mbere mu Rwanda, yari yahisemo gukoresha abakinnyi nka Muhizi Arsene, Ellaomdo Patrick, Kamanzi Olivier, Ndayizeye Samuel ndetse na Umeadi Emmanuel.

Umeadi wa K Titans yari yazonze cyane abakinnyi ba Flame Basketball
Umeadi wa K Titans yari yazonze cyane abakinnyi ba Flame Basketball

Kigali Titans yatangiye neza agace ka mbere kuko yaje no kukegukana ku manota 19 ku 10 ya Flame BBC, wabonaga ko nta kizere cyo kuyobora umukino ifite. Mu gace ka kabiri, K Titans yakomeje gushyira igitutu cyane kuri aba basore b’umutoza Kamanzi Venuste, maze yongera kwegukana agace ka kabiri ku manota 26 kuri 13 ya Flame Basketball Club, ubwo amanota yari amaze kuba 45 kuri 23 muri rusange.

Mu gice cya kabiri ntabwo ikipe ya Flame yigeze ishobora kugabanya ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo na Titans, kuko agace ka gatatu nako kaje kwegukanwa na Kigali Titans ku manota 25 Flame imaze gutsinda amanota 10 gusa, ndetse n’agace ka kane ari nako ka nyuma Titans ikegukana ku manota 15 ku 9 gusa ya Flame BBC, n’igiteranyo cy’amanota 85 kuri 42.

Shema Didier wa Flame Basketball Club niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino, kuko yatsinzemo 20 akurikirwa na Umeadi Emmanuel wa Titans watsinze amanota 16.

Umuyobozi wa Kigali Titans Basketball Club, Rubonera Eugene Junior, avuga ko ari ibyishimo kuribo ndetse ko uwo munsi bari bawutegereje.

Ati “Ni ibyishimo cyane, uyu munsi wari ingezi kuruta na finale (final) ubwayo, kuko icyo twaharaniraga kwari ukuzamuka mu cyiciro cya mbere, kuba tubigezeho rero ni ikintu gishimishije kandi n’igikombe turagicyeneye, ku buryo tuzarangiza iki cyiciro cya kabiri tudatsinzwe nk’uko twabitangiye”.

Ati “Urugendo ntabwo rwari rworoshye kuko bwari n’ubwa mbere yewe no ku bakinnyi bamwe na bamwe, ariko hamwe n’umutoza n’intego twari dufite tubigezeho n’ubwo imbogamizi zitabura, ariko turashima Imana ko yadufashije bikagenda neza”.

Umutoza wa Titans, Kalima Cyrill ubanza iburyo, asuhuzanya na mugenzi we batozanya
Umutoza wa Titans, Kalima Cyrill ubanza iburyo, asuhuzanya na mugenzi we batozanya

Kigali Titans Basketball Club biteganyijwe ko izatana mu mitwe na ORION Basketball Club ku mukino wa nyuma, uzakinwa ku wa gatanu Saa tatu z’ijro (9pm) muri BK ARENA. Izi kipe zombi ninako kandi zizakina mu kicyiro cya mbere umwaka utaha w’imikino, muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Phillipe wa Flame ahanganye na Emmanuel wa Titans
Phillipe wa Flame ahanganye na Emmanuel wa Titans
Perezida wa K Titans Ruboneza Eugene Junior aganira n'itangazamakuru
Perezida wa K Titans Ruboneza Eugene Junior aganira n’itangazamakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka