Basketball: Isano ya REG WBBC na Ubumwe WBBC yashyizweho akadomo

Tariki 13 Nzeri 2024, nibwo ubufatanye hagati ya Ubumwe Initiative n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), binyuze mu ikipe yacyo y’umukino wa Basketball y’abagore bwashyizweho akadomo aho kuri ubu REG WBBC iri ukwayo ndetse n’Ubumwe BBC ikaba yarasubiye ku ivuko.

Ubufatanye bwa REG WBBC na Ubumwe WBBC bwashyizweho akadomo
Ubufatanye bwa REG WBBC na Ubumwe WBBC bwashyizweho akadomo

Muri iyi nkuru iragaruka kuri ubu bufatanye bw’amakipe yombi ndetse nuko Ubumwe bwaje kwisanga butagikorana na Rwanda Energy Group (REG).

Imvano y’isano hagati ya REG WBBC na Ubumwe WBBC

Mu busanzwe hari ikipe yitwa Ubumwe Women Basketball Club ari nayo ibarizwa mu kitwa Ubumwe Sports Initiative ikaba yari isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Basketball League).

Iyi kipe yaje kwegera ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG, iyisaba ubufasha (Sponsorship). Ubwo abayobozi ba Ubumwe BBC begeraga iki kigo basanze nacyo gifite gahunda yo gushinga ikipe y’abagore y’umukino wa basketball maze basaba Ubumwe ko niba bishoboka iki kigo cyafata 100 ku 100 iyi kipe hakabaho imikoranire maze Ubumwe WBBC bukaba bwahindurirwa izina bukitwa REG WBBC.

Ubumwe yari isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere
Ubumwe yari isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere

Ubumwe WBBC bwari buhagaraririwe n’ikitwa Ubumwe Sports Initiative, bwemeye ayo masezerano maze REG isaba ko yaba abakinnyi ndetse n’abayoboraga Ubumwe WBBC bose ntawe uvuyemo bahabwa amasezerano muri REG WBBC bagakomeza akazi nta kibazo.

Muri Nzeri 2021 nibwo impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye ariko agomba kumara imyaka itatu yarangiye tariki ya 13 Nzeri 2024, ni ukuvuga iminsi itanu inyuma gato y’uyu munsi.

Kuva REG WBBC yaza ubona ko yazamuye urwego rw'ihangana muri shampiyona y'u Rwanda
Kuva REG WBBC yaza ubona ko yazamuye urwego rw’ihangana muri shampiyona y’u Rwanda

Nkuko amasezerano yabo yari ateye, byabaye ngombwa ko abakinnyi bahabwa amasezerano mashya ndetse yewe n’ubuyobozi bwayoboraga iyi kipe y’Ubumwe bwari burangajwe imbere na Perezida wayo, Twizeyimana Albert Baudouin, Abatoza, Umuganga, uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ndetse n’uwari ushinzwe kugura abakinnyi aba bose bakomereje akazi kabo muri REG WBBC aho bafatanyije n’abayobozi b’iyi kipe bari bahasanze.

Ubwo aya masezerano yarangiraga tariki ya 13 Nzeri uyu mwaka, ubuyobozi bw’Ubumwe bwafashe iya mbere bwandikira REG, busaba ko aya masezerano yavugururwa hakaba habaho gukomezanya ariko ubuyobozi bwa REG, bubabwira ko atari ngombwa, ahubwo ko REG igomba gufata inshingano zose nkuko ibikora ku yandi makipe ya REG.

Usibye uwari umuyobozi (Perezida) w’Ubumwe utarakomezanyije na REG, abandi batakomezanyije na REG n’uwari ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team Manager) Florence Akimana ndetse n’uwari ushinzwe gushakira ikipe abakinnyi (Recruitment Manager) Bienvenue Ndayishimiye.

Ikipe ya REG WBBC iritegura umukino wa ½ igomba gukinamo na IPRC South mu gihe kandi yitegura n’imikino ya kamarampaka.

Aha hari mu kiganiro n'itangazamakuru muri 2021 Ubumwe buhinduka REG
Aha hari mu kiganiro n’itangazamakuru muri 2021 Ubumwe buhinduka REG
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka