Basketball: Irushanwa rya UGB Legacy Tournament ryagarutse

Guhera ku itariki 21 kugeza ku ya 30 Ukwakira 2022, i Kigali hazongera kubera irushanwa ngarukamwaka rya Legacy Tournament 2022.

Aimable Shampiyona, wahoze ari Umuyobozi wa Lycée de Kigali (Ibumoso), na Jean de Dieu Nizeyimana.
Aimable Shampiyona, wahoze ari Umuyobozi wa Lycée de Kigali (Ibumoso), na Jean de Dieu Nizeyimana.

Iri rushanwa ritegurwa n’ikipe ya UGB, ifatanyije n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA), rikaba rigamije kwibuka nyakwigendera Shampiyona Aimable na Nizeyimana Jean de Dieu bashinze ikipe ya UGB.

Aba bagabo bibukwa, Shampiyona Aimable yahoze ari umyobozi w’ikigo cy’amashuli cya Lycée De Kigali (LDK), yanashinze kandi ikipe ya Basketball y’iki kigo akaba n’umuyobozi wayo, mu gihe Nizeyimana Jean de Dieu we yakinnye Basketball anaba umutoza mu makipe arimo na UGB BBC. Yatoje kandi LDK, KCBC n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Irushanwa rya Legacy Tournament rigiye kuba ku nshuro ya 3
Irushanwa rya Legacy Tournament rigiye kuba ku nshuro ya 3

Imikino y’iri rushanwa igiye kuba ku nshuro ya gatatu, nyuma y’aho ritangiriye gukinwa muri 2018, rizitabirwa n’amakipe agabanyije mu byiciro bitandukanye birimo ay’abakiri bato, abakuru mu bagabo, abagore ndetse n’abakanyujijeho.

Kuri iyi nshuro kandi bwa mbere hazitabira n’amakipe yo hanze y’u Rwanda, aho mu makipe y’abagabo hazitabira 2 avuye hanze aziyongera ku makipe 8 yo muri shampiyona yo mu Rwanda akaba 10.

Ku ruhande rw’abagore nabo ni uko, aho mu makipe 5 azitabira, hazaba harimo ikipe imwe ivuye hanze.

Umuyobozi wa UGB, Cyusa Jean Luc, aganira n'itangazamakuru
Umuyobozi wa UGB, Cyusa Jean Luc, aganira n’itangazamakuru

Nk’uko byatangajwe n’abayozi ba UGB Basketball Club banategura iri rushanwa, bavuga ko ibindi binyanye n’ingengabihe, aho imikino izabera ndetse n’amakipe yo hanze aitabira ngo bizatangazwa vuba.

Umutoza wa UGB, Murenzi Yves avuga ko kuri iyi nshuro iri rushanwa rizitabirwa n'amakipe yo hanze
Umutoza wa UGB, Murenzi Yves avuga ko kuri iyi nshuro iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe yo hanze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka