Basketball: Ikipe ya REG y’abagore yegukanye igikombe cya shampiyona

Ikipe ya REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022 muri Basketball, nyuma yo gutsinda APR Women BBC amanota 63-54, mu mukino wa kane wa kamarampaka.

REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022
REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022

Ni umukino wari uwa nyuma muri itanu ya kamarampaka yagombaga gutanga uwegukana shampiyona ya 2022 mu mukino wa Basketball. Ikipe ya REG Women BBC yagiye gukina mu mikino itatu yari imaze kuba yaratsinzemo imikino ibiri (2), APR Women BBC ifite intsinzi imwe (1).

REG Women BBC yasabwaga gutsinda uyu mukino ikegukana igikombe hadakenewe umukino wa gatanu, mu gihe APR Women BBC yari gutsinda uyu mukino ikagira intsinzi ebyiri.

Wari umukino urimo ishyaka ryinshi
Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

Umukino watangiye amakipe ahangana ku mpande zombie, aho nko kuri REG Women BBC abakinnyi nka Nezerwa Ines watsinze amanota 26 muri rusange, na Nelly Sandra ku ruhande rwa APR Women BBC bigaragaza.

Uyu mukino wari ukomeye cyane, agace kawo ka mbere karangiye amakipe yombi anganyije amanota 19-19, mu gace ka kabiri n’ubundi amakipe yakomeje kugendana ariko ko karangira ikipe ya REG Women BBC igatwaye itsinze amanota 20-19, igice cya mbere cy’umukino muri rusange kirangira REG Women BBC ifite amanota 39-38.

Mu gace ka gatatu gatangira n’ice cya kabiri cy’umukino muri rusange, ikipe ya REG Women BBC yakitwayemo neza kurusha APR Women BBC, noneho ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 9 ikegukana itsinzea amanota 19-10.

Nelly Sandra (77) watsinze amanota menshi, 18 ku ruhande rwa APR Women BBC
Nelly Sandra (77) watsinze amanota menshi, 18 ku ruhande rwa APR Women BBC

Agace ka kane gasoza umukino ntabwo kabonetsemo amanota menshi kuko amakipe yombi yatsinzemo amanota 18, ikipe ya REG Women BBC ifitemo amanota 9-8 ya APR Women BBC, umukino urangira REG Women BBC itsinda amanota 63-54 inabonye intsinzi ya gatatu kuri imwe ya APR Women BBC, mu mikino ya kamarampaka binayemerera gutwara igikombe cya shampiyona.

REG Women BBC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2022, nyuma yo kwihuza na Ubumwe Basketball Club mu mwaka wa 2021, bagakora ikipe imwe aho bavuze ko igomba kuba ikipe ihatanira ibikombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Byari ibyishimo ku bafana bari bashyigikiye REG Women BBC
Byari ibyishimo ku bafana bari bashyigikiye REG Women BBC
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka