Basketball: Ikipe ya APR yageze Muri Mozambique

Ikipe y’APR y’abagore mu mukino wa Basketball yasesekaye mu mujyi wa Muaputo ho mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP.

Ikipe ya APR W BBC yamaze kujyera I Maputo Muri Mozambique
Ikipe ya APR W BBC yamaze kujyera I Maputo Muri Mozambique

Ikipe y’APR y’abagore mu mukino wa Basketball yasesekaye mu mujyi wa Muaputo ho mu gihugu cya Mozambique aho igiye kwitabira irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP.

Iyi kipe yahagurutse I kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri aho yahagurukanye abakinnyi 12 barimo 3 yongeye mu bo yari isanganywe mu rwego rwo kongera imbaraga mu ikipe yabo.

APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu mu karere iherereyemo (Zone V)
APR WBBC yegukanye umwanya wa gatatu mu karere iherereyemo (Zone V)

Ikipe ya APR W BBC yitabiriye iyi mikino ya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ku butumire, nyuma y’uko yegukanye umwanya wa 3 kandi hasanzwe hagenda amakipe 2 yambere.

Ikipe ya APR WBBC yegukanye umwanya wa 3 (itsinze REG BBC amanota 42-39), mu irushanwa ry’Akarere ka 5, "Zone V Preliminaries Women Club Championship" ryabereye muri Tanzania kuva tariki 26 Nzeri kugeza 1 Ukwakira 2022.

Ni igikombe cyatwawe na Alexandria Sporting Club (ASC) itsinze Kenya Ports Authority (KPA) ku mukino wa nyuma ku manota 78-67.
Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira taliki ya 9 kujyeza taliki ya 17 ukuboza uyu mwaka.

Uko ikipe ya APR W BBC izatangira ikina bizagenwa na Technical Meeting.
Uko ikipe ya APR W BBC izatangira ikina bizagenwa na Technical Meeting.

Ikipe ya Ferroviario W BBC niyo ibitse iki gikombe aho yacyegukanye muri 2019.
Uko amakipe azakina ndetse n’umubare nyawo wayitabiriye bikazagenwa n’Inama ibanziriza irushanwa (Technical Meeting) iteganyijwe kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Ukuboza I Maputo.

Dore abakinnyi ikipe ya APR W BBC yahagurukanye na nomero bazambara.

1. Tetero Odile (4)

2. Imanizabayo Marie Laurence (5)

3. Umuhoza Akimana Martine ‘Kavende’ (6)

4. Usanase Stacy Charlène (8)

5. Kantore Sandra ‘Dumi’ (9)

6. Mugisha Uwera Bénigne (10)

7. Uwizeye Assouma (11)

8. Akimana Ange (12)

9. Umuhoza Jordan Odette (13)

10. Ebengo Isomi Feza (14)

11. Umugwaneza Charlotte (15)

12. Nsanzabaganwa Nelly Sandrine (77)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka