Basketball: Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Angola mu mikino ya AfroCan 2023
Mu rukerera rwo kuri uyu Kane ikipe y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Angola aho igiye kwitabira imikino ya AfroCan 2023.
Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi 12 ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe ku i Saa Saba n’iminota 45 z’ijoro iyobowe n’umutoza mukuru Murenzi Yves wungirijwe na Gasana Kenneth usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ariko kuri ubu akaba yaravunitse atazakina, ndetse na Mugabe Aristide.
Ikipe y’u Rwanda igiye gukina iyi mikino izatangira tariki ya 8 igasozwa tariki 16 Nyakanga 2023 nyuma yo kubona itike yo guhagararira akarere ka Gatanu (Zone 5), muri iri rushanwa yegukanye igikombe cy’aka karere itsinze u Burundi ku mukino wa nyuma amanota 70-48 mu mikino yabereye muri Tanzania hagati y’itariki 17 kugeza 23 Kamena 2023.
Biteganyijwe ko umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina na Tunisia ku wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023 mu itsinda rya gatatu ibi bihugu byombi bihuriyemo na Maroc.
Abakinnyi 12 ikipe y’u Rwanda yajyanye:
1. Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson
2. Furaha Cadeaux de Dieu
3. Manzi Dan
4. Ndizeye Ndayisaba Dieudonne
5. Hagumitwari Steve
6. Kendal Gray
7. William Robyens
8. Rutatika Sano Dick
9. Ntore Habimana
10. Ngabonziza Patrick
11. Turatsinze Olivier
12. Kazeneza Emile Galoi
.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|