Basketball: Ikipe y’u Rwanda yatsinze Misiri mu mukino wa gishuti

Ikipe y’igihugu ya Basketball iri mu gihugu cya Sénégal, aho yagiye mu irushanwa ry’amajonjora yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha wa 2023, yatsinze Misiri mu mukino wa gishuti, amanota 75 kuri 67.

Abagize iyo kipe bahagurutse mu Rwanda ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2022, bakaba barahagurutse nyuma yo gusurwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, abagenera ubutumwa ndetse anabashyikiriza ibendera ry’igihugu nk’ikipe ihagarariye u Rwanda.

Minisitiri Munyangaju yabijeje ko bazashyigikirwa na Guverinoma, anabibutsa inshingano ziri imbere zo guhesha ishema igihugu.

Muri uwo mukino wa gishuti yakinaga na Misiri, warangiye ikipe y’u Rwanda iwutsinze ku manota 75 kuri 67.

Iyo kipe y’u Rwanda iri mu Itsinda rya 2, aho iri kumwe na Cameroon, Sudan y’Epfo na Tunisia.

Iyo mikino izabera muri Darak Arena, izatangira gukinwa u Rwanda rukina na Sudani y’Epfo tariki ya 25 Gashyantare 2022, bakurikizeho Cameroon tariki ya 26 Gashyantare 2022, bakazasoreza ku ikipe y’igihugu ya Tunisia tariki ya 27 Gashyantare 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka