Basketball: Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yerekeje muri Madagascar

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’Igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, bahagarutse i Kigali berekeza mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar, aho bagiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje iyo myaka (AfroBasket U18 2022).

Ikipe y'Igihugu igizwe n'abakinnyi 12
Ikipe y’Igihugu igizwe n’abakinnyi 12

Iyo kipe yahagurutse i kigali mu gicuku, aho yahagaze ku kibuga mpuzamahanga cya Bole Airport, i Addis Ababa muri Ethiopia saa kumi na 23 z’i Kigali (saa 5h23 za Addis), nyuma ihaguruka yerekeza i Antananarivo aho byari biteganyijwe ko igomba kugerayo ku saa sita na 40 z’i Kigali ari zo saa saba na 40 z’i Antananarivo.

Iyo kipe iyobowe n’umutoza Yves Murenzi, yahagurukanye abakinnyi 12 aribo Meddy Bahizi, Hubert Sage Kwizera , Cyiza Nshuti, Emmanuel Kayinamura, Ghislain Nubaha, Brian Karenzi, Dick Rutatika Sano, Allan Rusizana, Mike Mugalu, Samy Arsene Ishimwe, Prince Kabera, Brillant Brave Rutsindura.

Uyu mwaka aya marushanwa azatangira tariki ya 4 kugeza ku ya 14 Kanama 2022, yitabirwe n’amakipe 10 y’ibihugu, ari byo Madagascar nk’igihugu kizakira, Algeria, Angola, Benin, Misiri, Guinea, Mali, u Rwanda, Senegal na Tanzania. Tombora y’uko amakipe azahura, biteganyijwe ko izaba ku itariki 3 Kanama 2022.

Icyo mwamenya kuri gahunda y’irushanwa:

 Mu cyiciro cy’amajonjora, amakipe 10 azashyirwa mu matsinda abiri (2) aho buri tsinda rizaba rigizwe n’amakipe 5.

-Buri kipe izahura n’andi bazaba bahanganye mu itsinda, bivuze ko buri kipe izakina imikino 4 mu itsinda.

Nyuma y’imikino yo mu matsinda, amakipe 4 ya mbere muri buri tsinda azabona itike y’imikino ya kimwe cya kane (1/4), bisobanuye ko hazasezererwa amakipe 2 yabaye aya nyuma mu matsinda (2).

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier ashyikiriza ibendera ikipe
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier ashyikiriza ibendera ikipe

Iyo mikino yo mu matsinda izaba mu gihe cy’iminsi 5, aho hazajya haba imikino 4 ku munsi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita akatisha itike yo kuzaserukira umugabane w’Afurika mu mikino y’Igikombe cy’Isi, mu batarengeje imyaka 19 (FIBA UNDER 19 Basketball World Championship), izaba mu 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka