Basketball: Ikipe y’igihugu y’abagore yatangiye umwiherero mbere yo kwerekeza muri Uganda.

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Basketball yinjiye mu mwiherero w’iminsi 10 mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Uganda mu marushanwa y’akarere ka gatanu yo gushaka itike y’igikombe cya Africa (FIBA women’s AfroBasket).

Abakinnyi 17 biganjemo abakina imbere mu gihugu ni bo bari kumwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda umunya-Senegal DrCheikh Sarr aho barimo kwitegura aya marushanwa ateganyijwe tariki ya 14 kugeza tariki ya 19 mu nzu y’imikino ya Lugogo Arena mu mujyi wa Kampala – Uganda.

Iyi kipe ikaba icumbitse muri Hotel ya Sainte Famille aho bazajya bakora imyitozo yabo ya buri munsi ku kibuga cya STECOL kiri mu murenge wa Ndera ho mu mujyi wa Kigali.

U Rwanda ruzaba ruri kumwe n’ibindi bihugu nka Uganda ari nayo igomba kwakira iyi mikino, Misiri, Kenya, Sudan y’E pfo,Tanzania, Ethiopia ndetse na Somalia zose zizishakamo amakipe agomba kuzahagararira aka karere mu mikino ya FIBA Women’s AfroBasket iteganyijwe kuzabera i Kigali muri Nyakanga 2023.

U Rwanda ni rwo ruzakira imikino ya nyuma ya FIBA women's AfroBasket iteganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga 2023.
U Rwanda ni rwo ruzakira imikino ya nyuma ya FIBA women’s AfroBasket iteganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga 2023.

Ikipe y’igihugu y’abagore isanzwe ifite itike yo kuzakina imikino ya nyuma kuko ari nayo izayakira ariko umutoza w’ikipe y’igihugu DrCheikh Sarr avuga ko agomba kwifashisha iyi mikino mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza no gutegura ikipe ye.

Akomeza avuga ko kandi kuri iyi nshuro azifashisha abakinnyi bakina imbere mu gihugu nyuma mu kwezi kwa Gatanu aba ari bwo azongeramo abakinnyi bakina hanze bitegura imikino ya nyuma ya FIBA Women’s AfroBasket izabera mu Rwanda nkuko twabigarutseho haruguru.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Faustine Mwizerwa, Odile Tetero, Laurance Imanizabayo, Ramla Munenzero, Rosine Micomyiza, Martine Umuhoza, Chantal Ramu Kiyobe, Assouma Uwizeyimana, Jane Dusabe, Jordan Umuhoza, Sandrine Mushikiwabo, Nadine Rutagengwa, Nelly Akariza na Charlotte Umugwaneza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka