Basketball: Ikipe y’igihugu y’abagabo yemerewe itike y’igikombe cya Afurika

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika ryemereye Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo kuzitabira imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire muri Kanama uyu mwaka.

Nyuma y’imikino y’akarere ka gatanu yebereye muri Tanzania, u Rwanda rwari rwabuze itike yo kuzakina imikino y’igikombe cya Afurika, kuko rwegukaniye umwanya wa kabiri kandi hagombaga gutangwa itike imwe gusa ku ikipe ya mbere ariyo Misiri yegukanye umwanya wa mbere.

Nyuma yo kureba uko amakipe y’ibihugu yagiye yitwara mu bice bitandukanye (zones) aherereyemo, ubuyobozi bwa Fiba-Afrique ku bufatanye n’ubw’akarere ka gatanu, basanze U Rwanda rwaritwaye neza kurusha andi makipe yabaye aya kabiri mu tundi turere, bituma bemeza ko izakina igikombe cya Afurika.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketbal mu Rwanda, Richard Mutabazi, yadutangarije ko buri gihe haba hateganyijwe imyanya ku makipe yabaye aya kabiri ariko yaritwaye neza mu turere twayo, ikipe y’u Rwanda ikaba yarashyizwe muri ayo, gusa ngo ntabwo biratangazwa ku mugaragaro ngo bishyirwe mu nyandiko, ariko byamaze kwemezwa burundu.

Mutabazi avuga ko bishimiye kubona iyo tike, ndetse nyuma yo kubimenyesha Minisiteri ya Siporo n’umuco, ikaba yaremeye kuzabafasha gutegura neza imikino y’igikombe cya Afurika izabera i Abidjan muri Cote d’Ivoire muri Kanama uyu mwaka.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa kabiri mu mikino y’akarere ka gatanu itsinzwe na Misiri ku mukino wa nyuma, ayo makipe yombi akaba ari nayo azahagararira aka karere mu gikombe cya Afurika, naho mu gikombe cy’abagore kizabera i Maputo muri Mozambique, akarere ka gatanu kakazahagararirwa na Kenya yabaye iya mbere na Misiri yabaye iya kabiri.

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo ndetse no mu bagore, zaherukaga kwitabira igikombe cya Afurika muri 2011, nyuma y’aho zombi zari zagukanye igikombe mu mikino y’akarere ka gatanu yari yabereye i Kigali muri uwo mwaka.

Ikipe y’u Rwanda y’abagore yo ntabwo yabonye tike y’igikombe cya Afurika uyu mwaka, kuko yabaye iya kane mu mikino y’akarere ka gatanu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

njye ndabona ikipe yacu kugirango ikomere n’uko ministere ibishinzwe igomba kubafasha ikabohereza muri america kugirango barusheho kongera ubumenyi .

Muhire ibra yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

Urakoze Theo hu nkuru nziza utugejejeho twizere ko aya mahirwe n’icyizere duhawe bitazapfa ubusa ahubwo tuzigaranzura Egypte, angola, mozambique n’andi makipe akomeye nka c.d’ivoire izaba iri iwayo tukazana ririya gobore! Suhuza abanya Bulimbi! Emmanuel

nseko yanditse ku itariki ya: 2-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka