#Basketball: Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yabonye itike y’Igikombe cya Afurika

Ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, mu mikino wa Basketball iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika binyuze mu karere ka gatanu, yaraye ibonye itike nyuma yo gutsinda Uganda amanota 72-59.

Babonye itike y'Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Uganda
Babonye itike y’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Uganda

Uyu wari umukino wa gatatu u Rwanda rwari rurimo gukina, aho muri iyi mikino yose rwabanje gukina bayitwayemo neza bakayitsinda. Muri uyu mukino u Rwanda na Uganda agace ka mbere karangiye amakipe yombi anganya amanota 15-15, agace ka kabiri nako karangira amakipe yombi anganya amanota 18-18.

Impinduka ariko zabaye mu duce tubiri twanyuma tw’umukino, aho aka gatatu u Rwanda rwatsinzemo amanota 16-9 ya Uganda mu gihe agace ka nyuma k’umukino ariko ka kane, u Rwanda rwagatwaye ku manota 23-17 ya Uganda, umukino muri rusange urangira u Rwanda rutsinze amanota 72-59, mu gihe kapiteni w’u Rwanda, Dick Rutatika Sano ariwe watsinze amanota menshi, aho yatsinze 21 mu mukino wose.

Nyuma y’uwo mukino iyi kipe y’Igihugu y’abatarenge imyaka 18 mu bahungu, yahise ibona itike yo gukina igikombe cya Afurika mu batarengeje iyo myaka, giteganyijwe kuzabera muri Madagascar hagati ya tariki 23 Nyakanga na tariki 7 Kanama 2022.

U Rwanda rusigaje umukino umwe uzaruhuza n’ikipe y’igihugu ya Tanzania tariki ya 18 Kamena 2022, gusa kugeza ubu rukaba arirwo ruyoboye n’amanota 6 kuri 6 mu mikino itatu rumaze gukina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka