Basketball: Ikibazo cy’ibibuga kiri mu byatumye shampiyona y’abagore itinda gutangira

Mu gihe shampiyona ya Basketball mu rwego rw’abagabo igeze ku munsi wa gatanu, shampiyona y’abagore yagombaga gutangirira rimwe yo kugeza ubu ntabwo iratangira kubera ibibazo bitandukanye harimo n’icy’ibibuga byo gukinirwaho.

Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) avuga ko impamvu nyamukuru yatumye iyo shampiyona itinda gutangira ari uko hari amakipe kugeza ubu atari yiyandikisha kandi bateganya ko azitabira shampiyona.

Kugeza ubu amakipe atatatu: APR BBC, Kaminuza y’u Rwanda na RAPP ni yo yamaze kwiyandikisha gusa, ngo bakaba bategereje ko KIE (Kigali Institute of Education) na CSK (Cercle Sportif de Kigali) ziyandikisha cyane ko ngo zigaragaza ubushake n’ubwo zifite ikibazo ahanini cy’amikoro.

Indi mpamvu FERWABA ivuga ko iri mu byadindije itangira rya shampiyona, harimo n’ibibuga byo gukinirwaho, aho usanga ngo bigoye kubona aho abagabo n’abagore bakinira kandi bose bakina mu mpera z’icyumweru (weekend).

Umunyamabanga wa FERWABA avuga ko barimo gushaka uko ibibazo byose byatumye itangira rya shampiyona y’abagore ritinda, bakaba bateganya ko imikino imwe yajya ikinwa ku wa gatanu, ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru, ku buryo abagabo n’abagore bajya basaranganya ibibuga.

Mu gihe ibyo byose bigenze uko babitegura ndetse KIE na CSK zikiyandikisha vuba, biteganyijwe ko shampiyona izatangira ku wa gatandatu tariki 27/10/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka