Basketball: Ibihugu birimo Brazil na Argentina bitegerejwe i Kigali, U Rwanda mu itsinda rya 4

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata mu gihugu cy’u Busuwisi habereye tombora y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba mu 2026, u Rwanda rwisanga mu itsinda rimwe n’igihugu cya Argentina.

Ni umuhango kandi wari wanitabiriwe na Minisitiri wa siporo w’u Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa aho ibihugu umunani biturutse ku migabane itandukanye bitegerejwe i Kigali hagati ya tariki 19-25 Kanama 2024.

Ku munsi wo kuwa gatatu tariki ya 25 Mata, ni bwo inkuru yasakaye mu rwa Gasabo ko u Rwanda rwahawe kuzakira iyi mikino y’ijonjora ry’ibanze inyuma ya Mexico, aho buri gihugu kizakira nibura ibihugu 8 bizaba bigabanyije mu matsinda abiri.

U Rwanda ruri mu itsinda rya kane ririmo na Argentine
U Rwanda ruri mu itsinda rya kane ririmo na Argentine

Muri iyi tombora u Rwanda rwisanze mu itsinda rya kane (Group D) hamwe na Argentine, Ibihugu by’Abongereza na Liban. Mu rindi tsinda naryo rizakinirwa i Kigali harimo ibihugu nka Brazil yo muri Amerika y’amajyepfo, Hungary yo ku mugabane wa Aziya, Senegal nayo yo ku mugabane wa Afurika ndetse na Philippine yo muri Aziya.

Amakipe arimo Brazil ategerejwe i Kigali
Amakipe arimo Brazil ategerejwe i Kigali

Aya majonjora agizwe n’amakipe y’ibihugu 16 aho agabanyije mu matsinda ane. Aya matsinda ane nayo azagabanywa mu mijyi 2 ariyo Kigali- Rwanda ndetse na Mexico muri Mexico.

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda nk’uko agabanyije mu mijyi ibiri, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½ kugeza habonetse uwegukana iryo rushanwa, maze azahite anatsindira itike yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma rizaba mu mwaka wa 2026.

Amatsinda azakinira i Kigali
Amatsinda azakinira i Kigali

Iri jonjora rya nyuma rizitabirwa n’amakipe 24 aho usibye aya azava mu injonjora ry’ibanze, andi 22 azava mu gikombe cy’imigabane (FIBA Women’s Continental Cups 2025) kizaba umwaka utaha wa 2025.

Iyi mikino y’injora ry’ibanze izabera i Kigali tariki 19-25 Kanama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka