Basketball: I Kigali haratangira imikino ya ‘batatu’ kuri uyu wa gatandatu

Ku nshuro ya kabiri, Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ryeteguye amarushanwa ya Basketball ahuza amakipe menshi, aba agizwe n’abakinnyi batatu kuri buri kipe, akazatangira ku wa gatandatu tariki ya 21/12/2013.

Imikino ya batatu (three on three) izamara iminsi ibiri, izitabirwa n’amakipe y’abakuru (abarengeje imyaka 18), ndetse n’abato bari munsi yayo, bakazaba bari mu byiciro by’abagabo ndetse n’abagore.

Muri iyi mikino, buri kipe iba igizwe n’abakinnyi bane, batatu bakaba aribo bajya mu kibuga, undi umwe agasigara hanze atoza, akaza gusimbura mu gihe bibaye ngombwa. Amakipe akinira ku kibuga gisanzwe cya Basketball, ariko hagakoreshwa igice cyacyo (Demi-Terrain).

Shema Maboko Didier, ushinzwe ibya Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda avuga ko iyi mikino yashyizweho n’Ishyirahamwe ry’umukono wa Basketball ku isi (FIBA) rikaba rifasha gukundisha abantu uwo mukino, ariko cyane cyane bigatuma abakinnyi bakiri batoya bamenyekana bakanazamuka.

Ati “Nyuma y’aho FIBA yemeje uyu mukino, natwe twumvise tugomba kuwukina mu Rwanda. Ni umukino uhuza abantu benshi, kuko uba ufunguye ku bantu bose b’ibyiciro bitandukanye bishyize hamwe bagakora ikipe. Ibi bifasha cyane mu gutuma Abanyarwanda bakunda Basketball ariko kandi tunabone abana bafite impano bazashyirwa mu makipe y’igihugu y’ingimbi”.

Abakinnyi bakiri batoya bazigaragaza muri ayo marushanwa, bazashyirwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 izitabira imikino nyafurika izabera i Gaborone muri Botswana.

Uretse kureba Basketball, abakurikirana iyi mikino bazanashimishwa n’ababyinnyi batandukanye nabo bazaba bahatanira ibihembo.

Iri rushanwa rizasozwa ku cyumweru tariki ya 22/12/2013, ni ku nshuro ya kabiri ribaye mu Rwanda, umwaka ushize rikaba ryari ryarageze no mu ntara aho abakinnyi bagiye gukinira mu karere ka Nyagatare ndetse na Bugesera.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka