Basketball GMT 2024: Hazibukwa abakinnyi 34 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu mpera z’iki cyumweru ubwo hazaba hakinwa irushanwa ryo kwibuka abakinnyi bahoze bakina Basketball muri Shampiyona y’u Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakinnyi basaga 34 ni bo bazibukwa.

Bamwe mu bakinnyi bazimukwa
Bamwe mu bakinnyi bazimukwa

Ni irushanwa rizamara iminsi ibiri kuva kuri uyu wa gatanu tariki 19, kugeza ku wa gatandatu tariki 20 Mata 2024, ubwo hazakinwa umukino wanyuma wa ku makipe azaba yitwaye neza.

Amakipe ane mu bagabo ndetse n’abagore ni yo azitabira iri rushanwa. Mu bagabo hafashwe amakipe ane yitwaye neza mu gice cya mbere cya Shampiyona, ariyo Patriots BBC ya mbere, APR BBC yabaye iya kabiri, REG BBC ya gatatu ndetse na Tigers BBC ya Kane.

Mu bagore, amakipe azitabira iri rushanwa ni ane ya mbere mu mikino ibanza ya Shampiyona ari yo APR W BBC, REG W BBC, Kepler W BBC na Group Scolaire Marie Reine Rwaza.

Hitimana Nice wakiniraga Espoir BBC
Hitimana Nice wakiniraga Espoir BBC

Mu bakinnyi 30 bazibukwa muri iri rushanwa barimo Ntarugera Emmanuel ‘Gisembe’, wabaye umukinnyi ndetse n’umutoza w’ikipe ya Espoir BBC, gusa hari abandi barimo Rugamba Gustave (yari n’Umubitsi w’ikipe) ya Espoir BBC, Rutagengwa Mayina Aimable wa Espoir BBC, Rubingisa Emmanuel (bitaga Mbingisa) wa Espoir BBC, Kabeho Augistin (bitaga Tutu) wakiniraga Espoir BBC, Munyaneza Olivier (bitaga Toto) wa Espoir BBC, Nyirinkwaya Damien (Umutoza) wa Espoir BBC, Mutijima Theogene (bitaga Riyanga) wa Espoir BBC, Murenzi J.M.V. wa Espoir BBC.

Mu bandi bakinnyi bibukwa barimo Hitimana Nice wakiniraga Espoir BBC, Mukotanyi Desiré, Twagiramungu Félix (bitaga Rukokoma) wakiniraga, Mutarema Vedaste, Rutagengwa Jean Bosco, Kamanzi (bitaga Major), harimo kandi Munyawera Raymond, Gatera Yves bose bakiniraga Espoir BBC, Kabayiza Raymond (Membre Fondateur Espoir BBC) na Florence (bitaga Kadubiri)wahoze muri MINITRAPE BBC.

Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe, wabaye umukinnyi ndetse n'umutoza wa Espoir BBC
Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe, wabaye umukinnyi ndetse n’umutoza wa Espoir BBC

Ikipe ya MINITRAPE kandi yabuze Esperance wakiniye n’ikipe ya Nyarugenge BBC, Gasengayire Emma wakiniye UNR, Mugabo Jean Baptiste wa Inkuba BBC ndetse na OKAPI BBC, Rutabana wa Inkuba BBC ndetse yakiniye na OKAPI BBC, Cyigenza Emmanuel wakiniye Inkuba BBC ndetse na TERROR BBC, Christian wa Inkuba BBC, Rutare Pierre wahoze ari Perezida wa Inkuba BBC, Nshimayezu Esdras wa UNR, Nzamwita Tharcisse wa MINIJUST BBC, Siboyintore wa MINIJUST BBC, ndets na Masabo wakiniraga Inkuba BBC.

Kuri iyi nshuro habonetse indi mibiri 4 y’abakinnyi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball (FERWABA), ntiriramenya imyirondoro yabo yose, gusa ivuga ko izajya gutangira irushanwa yamaze kumenya imyirondoro yandetse bo n’imiryango yabo bityo bakazibukwa muri iryo rushanwa.

Hazatangwa ubutumwa butandukanye bugamije gufata mu mugongo imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku miryango y’abahoze ari abakinnyi ba Basketball.

Rubingisa Emmanuel bitaga Bingisa
Rubingisa Emmanuel bitaga Bingisa

Iyi mikino iratangira ku wa gatanu hakinwaga imikino ifite isura isa nka ½, kuko amakipe azatsinda azahurira ku mukino wa nyuma.

Mu bagore, APR WBBC izahura na Kepler BBC, Groupe Scolaire Marie Reine ikine na REG WBC. Mu bagabo Patriots BBC izahura na Tigers BBC na HO APR BBC icakirane na REG BBC.

Amakipe azaba yatsinze imikino yayo azakina iya nyuma ku ku wa Gatandatu tariki 20 Mata 2024, haba mu bagabo ndetse no mu bagore.

Iri rushanwa ryo kwibuka ryatangiye mu 1996, ubwo ikipe ya Espoir BBC yibukaga Gisembe wayibereye umutoza ndetse n’umukinnyi ryitwa, ‘Gisembe Memorial Tournament’.

Rutare Pierre wahoze ari President wa Inkuba BBC
Rutare Pierre wahoze ari President wa Inkuba BBC

Muri 2013, iri rushanwa ryaje kwitwa ‘Basketball Genocide Memorial Tournament’. Muri 2019 ubwo iki gikombe giheruka gukinirwa, REG BBC mu bagabo ni yo yacyegukanye na The Hoops mu bagore.

APR BBC na REG BBC zirahura ku mukino wa mbere
APR BBC na REG BBC zirahura ku mukino wa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka