Basketball: APR izakina na Espoir mu mukino ubanza wa Play offs

Ikipe ya APR Basketball Club izatangira imikino ya Play off y’uyu mwaka ikina na Espoir mu mikino izabera i Nyanza na Huye kuwa gatandatu no ku cyumweru (tariki 25-26/02/2012).

Iyi mikino ihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona mu bagabo no mu bagore (Play off) yagombaga gukinwa umwaka ushize ariko igenda yimurwa.

Gutinda ahanini byatewe n’uko bari bakiganira n’umuterankunga, ariko ubu byose byamaze gukemuka ndetse n’ibyangombwa byose birahari; nk’uko bitangazwa na Albert Kayiranga, uyobora by’agategano ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda(FERWABA).

Iyi mikino yatewe inkunga na Imbuto Foundation izitabirwa n’amakipe ane y’abagabo n’abiri mu bagore. Mu bagabo hari APR ifite igikombe cya Playoff giheruka, hari KIE, Espoir BBC na KBC. Mu bagore ho hari amakipe abiri gusa: APR na UNR kandi yagombaga kuba ane.

Ubuyobozi bwa FERWABA busobanura ko imikino y’abakobwa yatangiye umwaka ushize harimo amakipe ane; APR, UNR, KIE na CSK. KIE na CSK zaje kugira ibibazo byatewe n’abakinnyi bayo bituma aterwa mpaga avamo gutyo.

Ibyo bivuze ko APR na UNR zisigaye zizakina imikino nibura itatu hagati yazo kugira ngo hamenyekane ikipe izaba iya mbere ikanatwara igikombe. Mu gihe zakina zikajya zinganye, zizakomeza zikine kugeza igihe hazabobeka ikipe izatanga indi gutsinda imikino itatu ihabwe igikombe.

Mu bagabo, uretse umukino uzahuza APR na Espoir, KIE izakina na CSK ku wa gatandatu i Huye.
Imikino yo ku cyumweru izabera i Nyanza, APR izakina na KIE naho CSK ikine na Espoir.

Amakipe abiri azaba aya mbere azakina imikino itatu hagati yayo kugira ngo hamenyekane ikipe izegukana igikombe. Kugira ngo ikipe itware igikombe igomba kuzaba yaratsinze imikino itatu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igitekerezo mfite nuko ayamakipe akomeye cyane cyane abakobwa bajya baza no mumashuri yisumbuye bakareba abana bafite impano bakabazamuraurugero:fawe,lycee nahandi nahandi

uwiduhaye sandrine yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka