Basketball: APR BBC yatsinze umukino wayo wa kabiri wa gicuti muri Qatar
Ikipe ya APR Basketball Club iri mu gihugu cya Qatar aho ikomeje kwitegura imikino ya Basketball Africa League (BAL 2024) yaraye itsinze mu mukino wa gicuti AL Rayyan ibitse igikombe cya Shampiyona ya Qatar.
Ni umukino wa kabiri ikipe ya APR BBC itsinze kuva yagera muri iki gihugu ku wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024 mu mwiherero w’iminsi 10 mu rwego rwo kwitegura neza imikino yo mu matsinda ya BAL izaba muri Gicurasi uyu mwaka ikabera i Dakar muri Senegal.
Mu mukino wa mbere ikipe ya APR BBC yakinnye ku wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024, yatsinze ikipe ya Al Wakrah yo muri Qatar amanota 108-80 mbere yo gutsinda AL Rayyan kuri uyu wa Gatandatu amanota 84 -77.
Muri uyu mukino, umutoza wa APR BBC umunya-Amerika ufite inkomoko mu gihugu cya Jordania, Mazen Trakh yari yahisemo kubanza mu kibuga abakinnyi barimo Michael Dixon Jr, Adonis Filer, Zion Styles, Dan Manzi ndetse na Dario Hunt.
Agace ka mbere k’umukino karangiye ikipe ya AL Rayyan iri imbere n’amanota 23 kuri 22 ya APR bigaragara ko nta kinyuranyo kinini cyari kirimo.
Mu tundi duce twakurikiyeho, amakipe yombi yagendanaga gusa ukabona ko ikipe ya APR idashaka guha inzira n’umwanya wo kuba ikipe ya AL Rayyan yayobora kugeza ubwo umukino warangiraga ari amanota 84 ya APR BBC kuri 77 ya AL Rayyan.
Iyi kipe ya APR BBC iri mu itsinda ryiswe (Nile Conference) ririmo ikipe ya US Monastir ibitse igikombe cya BAL cya 2022, ndetse na River Hoops yo muri Nigeria na yo iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2023.
Ni ku nshuro ya mbere ikipe ya APR BBC igiye kwitabira BAL, dore ko inshuro 3 zabanje hitabiriye amakipe ya Patriots BBC, yaryitabiriye ku nshuro yaryo ya mbere ndetse ikagarukira muri 1/2, na REG BBC yo yitabiriye inshuro 2 ziheruka ariko ikaba itarabashije kurenga 1/4.
Uyu mukino kandi witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Qatar, Igor Marara, wari wanasuye iyi kipe aho icumbitse na mbere y’umukino nyirizina.
Ikipe ya APR BBC irakomeza imyitozo, ndetse biteganyijwe ko igomba gukina undi mukino wa gicuti mbere y’uko ifata indege ibagarura i Kigali mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|