Basketball: APR BBC yateye intambwe igana ku gikombe

Mu mikino ya kamarampaka ya shampiyona ya Basketball mu Rwanda, ikipe ya APR Basketball Club yongeye gutsinda Patriots BBC, itera intambwe iyiganisha ku kwegukana igikombe cya shampiyona.

Uyu mukino wari urimo guhatana cyane
Uyu mukino wari urimo guhatana cyane

Nyuma yo gutsinda umukino wa kane mu ya kamarampaka, bivuze ko ikipe ya APR BBC imaze kugwiza imikino 3 mu gihe ikipe ya Patriots yo imaze gutsinda imikino 2 aho ubu bisaba umukino umwe gusa ikipe ya APR BBC maze ikegukana igikombe cya shampiyona.

Mu mukino wa gatanu waraye ubaye ku wa Gatanu muri BK Arena, ikipe ya APR BBC yatsinze ikipe ya Patriots BBC amanota 80 kuri 78 bityo bishyira mu mibare myinshi ikipe ya Patriots nibura isabwa gutsinda umukino wa gatandatu uba kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024 kugira ngo bategereze umukino wa nyuma.

Uyu mukino wari wiganjemo ishyaka ryinshi kuko nta kipe yashakaga gutakaza uyu mukino kuko amakipe yombi yanganyaga imikino 2-2.

Ikipe ya Patriots ni yo byagaragaraga ko ishobora kuza kwegukana uyu mukino ahanini bijyanye n’uko yatangiye uduce tubiri twa mbere. Agace ka mbere ikipe ya Patriots yakegukanye ku manota 24 kuri 21 ya APR BBC naho agace ka kabiri Patriots BBC yongera kukegukana ku manota 30 kuri 17 ya APR BBC.

Ubwo amakipe yombi yajyaga kuruhuka, ikipe ya Patriots yari yamaze kurema icyizere mu bakunzi bayo ko bishoboka ko umukino yawegukana.

Branch Stephaun ufite umupira ni we watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 31
Branch Stephaun ufite umupira ni we watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 31

Ubwo amakipe yavaga kuruhuka mu gace ka gatatu, ibintu byaje gukomerana Patriots kuko APR BBC yaje kuyitsinda agace ka gatatu ku manota 20 ku manota 8 gusa.

Mu gace ka kane byongeye kutorohera ikipe ya Patriots kuko nanone yaje kwisanga itakaje aka gace kuko kegukanywe n’ikipe ya APR BBC itsinze ku manota 22 kuri 16 ya Patriots maze umukino urangira ari amanota 80 ya APR ku manota 78 ya Patriots.

Umukino wa gatandatu muri rusange uri kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri muri BK Arena. Mu gihe ikipe ya APR yawegukana yahita yegukana igikombe ndetse ikabona n’itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL naho mu gihe Patriots yawutsinda bategereza umukino wa karindwi.

Isaiah Jaleel Mller wa APR agerageza gucika Gasana Keneth na Prince Ibeh
Isaiah Jaleel Mller wa APR agerageza gucika Gasana Keneth na Prince Ibeh
Perry William yacungirwaga hafi
Perry William yacungirwaga hafi
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots agerageza gutsinda
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wa Patriots agerageza gutsinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka