Basketball: APR BBC itsinze Patriots BBC banganya umukino 1-1 mu ya kamarampaka

Mu mukino wari indyankurye wanasabye ko hashyirwaho iminota y’inyongera, ikipe ya APR BBC yawusoje itsinze Patriots BBC amanota 101 kuri 93, maze amakipe yombi ahita banganya umukino umwe kuri umwe mu ruhererekane rw’imikino irindwi ya kamarampaka igomba gutanga uzegukana igikombe.

Uyu mukino wari ishiraniro hagati y'amakipe yombi
Uyu mukino wari ishiraniro hagati y’amakipe yombi

Nyuma yuko ikipe ya Patriots BBC ariyo yari yatsinze umukino wa mbere wa kamarampaka, kuri uyu wa gatanu yananiwe kwivana imbere ya APR BBC, nayo iyisubiza iyitsinda umukino wa kabiri mu ya kamarampaka iyereka ko yiteguye urugamba.

Uyu mukino watangiye ikipe ya APR BBC itanga ubutumwa hakiri kare ku bari bateraniye muri BK Arena kuko wabonaga iri hejuru cyane kurusha Patriots BBC.

Ni umukino wari urimo gukotana ku bakinnyi b'impande zombi
Ni umukino wari urimo gukotana ku bakinnyi b’impande zombi

Agace ka mbere kaje kwegukanwa n’ikipe ya APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 30 kuri 18 ni ukuvuga ko yari imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 12.

Mu gace ka kabiri, ikipe ya Patriots BBC yakomeje kwiruka inyuma ya APR BBC gusa ukabona ko amayeri yayo atarimo gukora cyane ko abakinnyi bayo bakomeye barimo Perry Williams, Hagumintwari Steve ndetse na Ndizeye Ndayisaba bari bananiwe kwibona mu mukino.

APR BBC yaje yahize kudatsindwa uyu mukino wa kabiri
APR BBC yaje yahize kudatsindwa uyu mukino wa kabiri

Aka gace nako kaje kwegukanwa n’ikipe ya APR BBC ku manota 27 kuri 17 ya Patriots ni ukuvuga ko amanota yari amaze kuba 57 kuri 35 muri rusange n’ikinyuranyo cy’amanota 22.

Ubwo amakipe yombi yari avuye kuruhuka, ikipe ya Patriots BBC yaje isa niyahinduye uburyo bwo gutsindamo ndetse byaje no kuyihira kuko yaje kwegukana aka gace ku manota 27 kuri 17 ya APR BBC gusa kuyobora umukino bikomeza kuyigora kuko APR BBC yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi.

Abakinnyi ba Patriots BBC bageragezaga gukora ibishoboka byose ngo bakuremo ikinyuranyo cy'amanota bashyizwemo na APR BBC
Abakinnyi ba Patriots BBC bageragezaga gukora ibishoboka byose ngo bakuremo ikinyuranyo cy’amanota bashyizwemo na APR BBC

Agace ka nyuma kabaye ishiraniro kuko ikipe ya Patriots yakuyemo ikinyuranyo cyose yari yashyizweho kugeza naho iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya amanota 86 kuri 86.

Nkuko amategeko abigena hongeweho iminota 5 ariko itahiriye ikipe ya Patriots BBC kuko muri iyi minota ikipe ya APR BBC yatsinzemo amanota 15 mu gihe Patriots BBC yo yatsinzemo amanota 7 gusa aribyo byabyaye igiteranyo cy’amanota 101 kuri 96.

Ni umukino kandi wari witabiriwe n'ingeri zose
Ni umukino kandi wari witabiriwe n’ingeri zose

Umukinnyi Branch Stephaun wa Patriots BBC niwe watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 29 mugihe Axel Mpoyo wa APR BBC we yatsinze amanota 27.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka