Basketball: Amakipe ya APR na REG yatangiye neza imikino ya kamarampaka

Amakipe ya APR Women Basketball Club ndetse na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka (Playoffs) nyuma yo gutsinda amakipe ya Marie Reine Rwaza na Kepler Women Basketball Club.

Victoria Reynold wa REG agerageza gushakisha inzira
Victoria Reynold wa REG agerageza gushakisha inzira

Ni imikino ya kamarampaka yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 nyuma ya basaza babo bo basoje mu cyumweru gishize ndetse igikombe kikaba cyaregukanywe n’ikipe ya APR BBC.

Mu mukino wabanje, ikipe ya APR WBBC yatsinze ikipe ya GS Marie Reine y’i Rwaza amanota 96 kuri 65 aho ikipe ya APR ari yo yayoboye uduce twose tw’umukino.

Agace ka mbere ikipe ya APR yakegukanye ku manota 27 kuri 18, agace ka kabiri ikegukana ku manota 22 kuri 8, agace ka gatatu yongera kukegukana ku manota 26 kuri 21 naho agace ka nyuma ikegukana ku manota 21 kuri 18 ya GS Marie Reine y’i Rwaza.

Umutoza Julian Martinez utoza REG WBBC aganiriza Philox
Umutoza Julian Martinez utoza REG WBBC aganiriza Philox

Mu mukino wa kabiri wakurikiyeho, ikipe ya REG Women Basketball Club yatsinze biyoroheye cyane ikipe ya Kepler Women Basketball Club amanota 107 kuri 45.

Ni umukino utagoye cyane ikipe ya REG WBBC kuko iyi kipe ya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, yegukanye uduce twose tw’umukino Kepler WBBC idakoramo.

Ikipe ya REG WBBC kandi yagiye gukina uyu mukino ifite umutoza mushya, umunya Esipanye (Spain) Julian Martinez watozaga umukino we wa mbere.

Muri uyu mukino, umukinnyi Micomyiza Rosine wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 21 wenyine.

Umukino wa kabiri uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2024 muri Petit Stade.

Micomyiza Rosine watsinze amanota menshi
Micomyiza Rosine watsinze amanota menshi
Akaliza Nelly wa Kepler ahanganye na Umuhoza Jordan
Akaliza Nelly wa Kepler ahanganye na Umuhoza Jordan
APR WBBC yatsinze GS Marie Reine biyoroheye
APR WBBC yatsinze GS Marie Reine biyoroheye
Kantore Sandra agenzura umupira
Kantore Sandra agenzura umupira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka