Basketball: Amakipe y’u Rwanda ntiyahiriwe n’umunsi wa kabiri wa Zone 5

Kuri uyu wa 10 Kamena mu mikino y’akarere ka Gatanu muri Basketball iri kubera mu gihugu cya Uganda, amakipe y’u Rwanda yatsinzwe aho abakobwa batsinzwe na Tanzania, naho abahungu batsindwa na Uganda

Abahungu bari batangiye neza, ariko umunsi wa kabiri urabagora

Imbere y’abafana benshi bari baje gushyigikira ikipe y’igihugu ya Uganda, u Rwanda rwaje gutakaza umukino wa kabiri. Ni umukino watangiye abasore b’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda bayoboye dore ko basoje agace ka mbere bari imbere y’ikipe y’igihugu ya Uganda ku manota 15 kuri 11 ya Uganda.

Abasore b'u Rwanda bari batangiye neza ariko baza gutsindwa uyu mukino
Abasore b’u Rwanda bari batangiye neza ariko baza gutsindwa uyu mukino

Gusa ntibyaje gukomeza gutya dore ko mu gace ka kabiri abasore b’ikipe y’igihugu ya Uganda baje kwiminjiramo agafu bakagabanya imipira myinshi batakazaga ndetse baza kongera imbaraga mu gutsinda amanota menshi arimo guterera kure byabaheshaga amanota 3, babifashijwemo n’umukinnyi wazonze ikipe y’u Rwanda Mukisa Nkungwa, ikipe y’igihugu ya Uganda isoza igice cya mbere iyoboye ku manota 30-22.

Mu gace ka gatatu umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda yaje kongera imbaraga mu ikipe ye aho yaje gushyiramo umukinnyi Kagaba Musiime akomeza kugora cyane abasore b’u Rwanda anatsinda amanota menshi yakomezaga guca intege ikipe y’u Rwanda. Iipe ya Uganda yakomeje kuyobora isoza agace ka gatatu ikiyoboye ku manota 61-29.

Mu gace ka kane ikipe ya Uganda yakomeje kuyobora umukino irusha cyane ikipe y’u Rwanda iza gusoza uyu mukino itsinze ku kinyuranyo cy’amanota 29 birangira igize igiteranyo cy’amanota 78 kuri 49 y’u Rwanda.

Mu bakobwa ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Tanzania amanota 70-69, uza kuba umukino wa kabiri abakobwa b’u Rwanda batakaje nyuma yo gutsindwa ku munsi wa mbere n’ikipe y’igihugu ya Uganda.

Abakobwa b'u Rwanda batsinzwe umukino wa kabiri
Abakobwa b’u Rwanda batsinzwe umukino wa kabiri

Mu yindi mikino yabaye mu bakobwa ikipe y’igihugu ya Uganda yatsinze irusha cyane ikipe y’igihugu ya Kenya amanota 97-47, mu bahungu ikipe y’igihugu ya Kenya yatsinze Tanzania amanota 95-81. Indi mikino itegerejwe kuri uyu wa Kabiri aho ikipe y’u Rwanda mu bahungu ikina na Tanzania naho mu bakowa ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikine na Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka