Basketball: Amakipe y’u Rwanda na Uganda yegukanye igikombe cy’Akarere ka Gatanu

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 n’iya Uganda mu bakobwa, zegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu (FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries).

Ikipe y'u Rwanda ni yo izahagararira Akarere ka V mu gikombe cya Afurika
Ikipe y’u Rwanda ni yo izahagararira Akarere ka V mu gikombe cya Afurika

Ni amarushanwa yaberaga i Kampala muri Uganda kuva tariki 12 kugeza 18 Kamena 2022.

Ni irushanwa kandi ryari ryitabiriwe n’ibihugu 3, ari byo Uganda, u Rwanda na Tanzania mu byiciro byombi. Ni irushanwa ryakinwe mu buryo bw’uko amakipe ahura hagati yayo (round robin) ndetse bagakina imikino ibanza n’iyo kwishyura, bisobanuye ko buri gihugu cyagiye gihura n’ikindi inshuro ebyiri.

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu yegukanye igikombe cy’iri rushanwa, mbere y’uko hakinwa umukino usoza na wo ikaba yawitwayemo neza itsinda Tanzania mu mukino wa nyuma amanota 84 kuri 43.

Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, ikipe y’u Rwanda yihariye uduce twose, aho yatangiye itsinda agace ka mbere ku manota 19-4, aka kabiri kuri 18-16, aka gatatu ku manota 29-15 ndetse n’agace ka nyuma (4), ku manota 18-14.

U Rwanda rwashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose rwakinnye uko ari ine
U Rwanda rwashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose rwakinnye uko ari ine

Ikipe y’u Rwanda yashyizeho agahigo ko gutsinda imikino yose yakinnye uko ari 4, ikaba yahise isoza iyi mikino iri ku mwanya wa mbere n’amanota 8, ikurikirwa na Uganda na Tanzania aho zombi zinganya amanota 5.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Sano Rutatika Dick, ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza w’irushanwa mu bahungu.

Uko ikipe y’u Rwanda yitwaye

Ikipe y’u Rwanda yatangiye itsinda Uganda amanota 59-38, mu mukino wabaye tariki 13 Kamena 2022. Yaje gutsinda Tanzania mu mukino wakurikiyeho tariki 15 Kamena 2022, ku manota 73 kuri 57.

Mu mikino yo kwishyura, yongeye gutsinda Uganda amanota 72 kuri 59, tariki 16 Kamena 2022, ni mu gihe yatsinze kandi Tanzania mu gusoza ku manota 84 kuri 43.

Sano Rutatika Dick, kapiteni w'u Rwanda ni we wahembwe nk'umukinnyi witwaye neza w'irushanwa
Sano Rutatika Dick, kapiteni w’u Rwanda ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza w’irushanwa

Ku rundi ruhande, ikipe y’Igihugu ya Uganda na yo yatwaye igikombe mu bakobwa, nyuma yo kwitwara neza itsinda Tanzania ku manota 63 kuri 43. Uyu mukino wari kamarampaka, kuko wagiye kuba amakipe yombi anganya amanota 5.

Uganda yasoje iri rushanwa iri ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikirwa na Tanzania n’amanota 6 naho u Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5.

Nyuma yo gutwara igikombe cy’Akarere ka 5, ikipe y’u Rwanda mu bahungu na Uganda mu bakobwa, zahise zikatisha itike yo kuzahagararira aka Karere mu mikino y’igikombe cya Afurika (U-18 Afrobasket), izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva tariki 04 kugeza 14 Kanama 2022.

Abakobwa b'ikipe y'u Rwanda basoje ku mwanya wa kane, bifotozanyije na basaza babo basoje ku mwanya wa mbere
Abakobwa b’ikipe y’u Rwanda basoje ku mwanya wa kane, bifotozanyije na basaza babo basoje ku mwanya wa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka