Basketball Africa League yahisemo u Rwanda kuzakira imikino y’irushanwa rishya riterwa inkunga na NBA

Abategura irushanwa rya Basketball Africa League riterwa inkunga n’Ishyirahamwe rya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batoranyije Kigali nk’umujyi uzakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa rizaba ku nshuro ya mbere muri 2020.

Iyi nyubako ijyanye n'igihe yitezweho kwakira amarushanwa akomeye
Iyi nyubako ijyanye n’igihe yitezweho kwakira amarushanwa akomeye

Aya makuru yatangajwe n’umuyobozi wa Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall, mu nama yabereye i Dakar muri Senegal kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2019.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi mu mukino wa basketball barimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya Basketball ku Isi Andreas Zagklis, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Basketball muri Afurika Alphonse Bilé, umuyobozi wa NBA, Adam Silver ndetse n’abakinnyi batandukanye bigeze kugacishaho muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imijyi irindwi muri Afurika ni yo yatoranyijwe kwakira aya marushanwa, itandatu muri yo ikazakira imikino y’amajonjora guhera muri Werurwe 2020 mu gihe Kigali izakira imikino guhera muri kimwe cya kabiri ndetse n’umukino wa nyuma.

Indi mijyi yatoranyijwe ni Cairo (Egypt), Dakar (Senegal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Rabat (Morocco) hamwe na Monastir cyangwa Tunis (Tunisia).

BIteganyijwe ko iyi mikino izabera mu nzu y’imikino ijyanye n’igihe ya Kigali Arena yakira abantu ibihumbi 10.

Kigali Arena: imbere ni uku hubatse
Kigali Arena: imbere ni uku hubatse

Amakipe 12 ni yo azajya ahatana mu mikino y’ibanze buri mwaka hakinwa imikino 30. Amakipe atatu muri buri karere ni yo azajya akatisha itike yo gukina imikino ya kamarampaka izahuza amakipe atandatu azahura hagati yayo hakavamo ane azakina imikino ya kimwe cya kabiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka