Banki ya Kigali na FERWABA batandukanye nyuma y’imyaka itatu y’ubufatanye

Ubuyobozi bwa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bwamenyesheje abanyamuryango n’amakipe muri rusange ko bashingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali (BK) na FERWABA yari amaze imyaka itatu, bakaba babamenyesha ko ayo masezerano yageze ku musozo.

Banki ya Kigali ngo yabamenyesheje ko ayo masezerano atazongerwa bitewe n’ibindi bikorwa iyo banki ifite. Kugeza ubu FERWABA nta wundi muterankunga irabona.

Ubutumwa bwakomeje buvuga ko inkunga yajyaga ihabwa amakipe ivuye muri ubwo bufatanye itazabasha kuboneka kugeza igihe hazaba habonetse undi mufatanyabikorwa. Ubu butumwa bukaba bwashyizweho umukono na Jabo Landry ushinzwe ibikorwa muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda.

Ku itariki ya 23 Ugushyingo 2018, nibwo ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda na Banki ya Kigali bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye yagombaga kumara imyaka itatu. Muri iyo myaka iyi banki yatangaga inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 300 yatangwaga mu byiciro, aho buri mwaka BK yagombaga gutanga miliyoni 100.

Mu masezerano bagiranye hari hakubiyemo ko ayo mafaranga yagombaga kujya afasha mu mitegurire iri tekinike hanagurwamo ibihembo bizajya bitangwa mu marushanwa atatu ari yo: BK Basketball Junior League abakobwa n’abahungu, BK Basketball Pre-season Tournament, na BK Basketball National League ndetse n’imikino ya kamarampaka(Play offs).

Buri kipe yitabiraga shampiyona y’Igihugu ya Basketball ( BK Baskteball National League) ndetse n’imikino ya kamarampaka na yo yahabwaga miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda. Hari n’ibihembo byahabwaga umuntu ku giti cye ( Individual awards) byahabwaga abakinnyi icumi, ni ukuvuga abagore 5 n’abagabo 5 bakaba bahabwaga ibihembo bingana na miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda, aho buri muntu ahabwa ibihumbi ijana.

Banki ya Kigali yagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda
Banki ya Kigali yagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Basketball mu Rwanda

Amakipe 2 mu bagabo n’abagore yahagarariraga u Rwanda mu mikino ya FIBA mu karere ka 5 ka Afurika na yo yahabwaga amafaranga angana na miliyoni 2 n’ibihumbi Magana atanu.

Nyuma yo kugirana aya masezerano, Banki ya Kigali yahise ihabwa uburenganzira ntakumirwa bwo kwamamaza mu marushanwa yavuzwe haruguru, aho yihariraga 50% by’umwanya wo kwamamaza uba uteganyijwe mu gihe cy’amarushanwa.

FERWABA iri mu myiteguro yo gutangira umwaka w’imikino dore ko bagombaga gutangirana n’irushanwa ry’Intwari ryagombaga kuba ryaratangiye ku itariki ya 14 Gashyantare 2022 gusa bikaza gukomwa mu nkokora n’isubikwa ry’ibikorwa bya siporo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka