#BAL4: Petro de Luanda na Rivers Hoopers zasanze Cape Town Tigers na Al Ahly Ly muri 1/2 (Amafoto)

Ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024, nibwo hamenyekanye andi makipe abiri yageze muri 1/2 cya BAL 2024, aho Rivers Hoopers yasezereye US Monastir naho Petro de Luanda isezerera AS Douanes.

William Perry usanzwe akinira Patriots BBC yafashije Rivers Hoopers gutsinda US Monastir atsinda amanota 33 anakina umukino wose nta munota numwe avuye mu kibuga
William Perry usanzwe akinira Patriots BBC yafashije Rivers Hoopers gutsinda US Monastir atsinda amanota 33 anakina umukino wose nta munota numwe avuye mu kibuga

Muri iyi mikino ibiri yabereye muri BK Arena nk’uko bisanzwe, ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nigeria ku isaha ya saa kumi nimwe (17h00) yakinnye na US Monastir yo muri Tunisia. Iyi kipe yo muri Nigeria ibifashijwemo na William Perry usanzwe akinira Patriots BBC mu Rwanda watsinze amanota 33 akinnye iminota 40 y’umukino wose yasezereye US Monastir ibitse igikombe cya 2022 iyitsinze amanota 92-88.

US Monastir niyo yayoboye agace ka mbere n’amanota 21 kuri 20 ariko aka kabiri Rivers Hoopers ikayobora ifite amanota 25 kuri 19 ndetse n’aka gatatu igatsinda ku manota 23-22. Mu gace ka Kane Kari aka nyuma mu mukino US Monastir yakoresheje imbaraga nyinshi ngo ikuremo ikinyuranyo yari yashyizwemo mu gace ka kabiri gusa ntibyayikundira kuko n’ubwo yagatsinze ku manota 26-24 ariko ikinyuranyo cy’amanota abiri kitari gihagije ngo itsinde umukino warangiye isezerewe itageze muri 1/2.

Umukino wa kabiri wari uteganyijwe ku isaha ya saa mbili z’ijoro (20h00) aho ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal yagombaga gukina na Petro de Luanda yo muri Angola.

Ni umukino waranzwe no kwegerana ku makipe yombi mu manota dore ko agace ka mbere Petro de Luanda yagatwaye ku manota 13-8. Niko byagenze no mu gace ka kabiri ikinyuranyo nticyaba kinini ariko noneho kegukanwa na AS Douanes ku manota 17-15, igice cya mbere kirangira Petro de Luanda ariyo iri mbere n’amanota 28-25.

Agace ka gatatu AS Douanes nako yakajemo ifite imbaraga nyinshi ishyiramo ikinyuranyo kinini aho yagatsinze ku manota 31-14 ihita ijya imbere muri rusange n’amanota 56-42. Ibi byasabaga Petro de Luanda gukora ibishoboka byose mu gace ka nyuma igakuramo ikinyuranyo yashyizwemo mu gace ka gatatu, ariko birangira aka kane igatsinze ku manota 24-9 ya AS Douanes binatuma itsinda umukino ku manota 66-65 igera muri 1/2.

Mu mikino ya 1/2 iteganyijwe kuwa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, ikipe ya ikipe ya Rivers Hoopers izahura na Al Ahly Ly yo muri Libya yasezereye muri 1/4 yasezereye Al Ahly SC yo mu Misiri mugihe Petro de Luanda izakina na Cape Town Tigers yasezereye muri 1/4 FUS Rabat yo muri Maroc.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka