#BAL4: Nubwo nta kipe yo mu Rwanda irimo, Abanyarwanda bazaza - Ubuyobozi bwa BAL
Ubuyobozi bwa Basketball Africa League na NBA Africa buvuga ko nta mpungenge butewe no kuba imikino ya nyuma ya BAL 2024 itangira mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu izaba itarimo ikipe yo mu Rwanda nimwe kuko n’ubundi izitabirwa.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura iyi mikino cyabaye kuwa Kane cyikitabirwa na Perezida wa Basketball Africa League Amadou Gallo Fall, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NBA Africa, Clare Akamanzi ndetse na Perezida wa FIBA Africa, Anibal Aurelio Manave.
Umuyobozi wa BAL Amadou Gallo Fall yavuze ko Abanyarwanda bakunda Basketball bityo bafite ikizere ko bazitabira imikino.
Ati “Abanyarwanda bakunda Basketball kuko n’imikino ya shampiyona yabo narebye muri Lycée de Kigali iba yuzuye. Dufite ikizere ko abafana bazaza kuko bamaze guhitamo amakipe bazashyigikira.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa NBA Africa, Clare Akamanzi nawe yashimangiye ko bafite ikizere ko Abanyarwanda bazareba iyi mikino dore ko ngo n’amatike y’umunsi wa mbere yamaze gushira.
Ati "Icyo tumaze kubona ni uko umukino wa mbere w’ejo amatike yose yaguzwe, turabizi ko hazaba hari abantu buzuye muri BK Arena. Nubwo hatarimo ikipe y’u Rwanda ariko turabizi ko Abanyarwanda bazaza bakurikire kuko Basketball ni umukino ukirikirwa kuva hanze bareba amakipe atandukanye avuye muri Afurika yose."
Ikipe APR BBC yagombaga guhagararira u Rwanda yasezerewe itarenze imikino y’amajonjora yabereye muri Senegal mu gace ka Sahara Conference ahavuye amakipe ya US Monastir yo muri Tunisia, A.S Douanes yo muri Senegal na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.
Umukino wa mbere uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu aho Al Ahly yo muri Libya iza gukina na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo saa kumi nimwe (17h00) mu gihe saa mbili z’ijoro (20h00) Al Ahly yo mu Misiri icakirana na FUS Rabat yo muri Maroc.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|