#BAL4: FUS Rabat na Al Ahly Ly SC zatangiranye intsinzi mu mikino yarebwe na Perezida Kagame (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatanu, i Kigali hatangiye imikino ya nyuma ya BAL 2024, ahakinwe imikino ibiri, amakipe ya FUS Rabat yo muri Maroc na Al Ahly Ly SC yo muri Libya abona intsinzi yazo ya mbere.
Muri iyi mikino yarebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, aya makipe yagombaga guhura hagendewe ku buryo yitwaye mu mikino yo mu duce yahashakiyemo itike yo kuza mu Rwanda.
Umukino wa kabiri ari nawo wafunguriwemo ku mugaragaro iyi mikino izasozwa tariki 1 Kamena 2024, ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc yatsinze Al Ahly SC yo mu Misiri amanota 89 kuri 78.
FUS Rabat n’ubundi niyo yatangiye umukino neza aho ibifashijwemo na Kendrick Brown watsinze amanota umunani mu gace ka mbere byatumye igasoza itsinze amanota 22 kuri 19 ya Al Ahly yo yafashijwemo na Omar Tarek Oraby wari umaze gutsinda amanota atandatu.
Nubwo umukino warinze ugera ku munota wa gatanu w’agace ka kabiri Al Ahly SC yari itarayobora umukino na rimwe ariko kuva kuri uwo munota yagira amanota 30 kuri 27 yakomeje kugenda imbere kugeza karagiye ndetse Al Ahly SC iyobora umukino muri rusange n’amanota 49-41.
Mu gace ka gatatu FUS Rabat yagarutse mu mukino neza, maze yegukana aka gace itsinzemo amanota 17 kuri 15 ya Al Ahly SC ariko mu duce dutatu iyi kipe yo mu Misiri yari ikiyoboye umukino n’amanota 64 kuri 58 ya FUS Rabat yo muri Maroc.
Iyi kipe yo muri Maroc imbaraga yari ifite mu gace ka gatatu yazikomezanyije mu gace ka kane ishyigikiwe cyane na benshi bari muri BK Arena ikegukana ku manota 31 kuri 14 inatsinze Al Ahly SC mu mukino wose amanota 89 kuri 78.
Umukino wa mbere wari wakinwe kuva saa kumi nimwe, ikipe ya Al Ahly Ly SC yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.
Agace ka mbere ikipe ya Al Ahly Ly SC yagatangiye neza kugeza aho yageze ku manota 9-0 ndetse inasoza iminota itanu ya mbere iyoboye n’amanota 13-12, ariko aka gace muri rusange karangira Cape Town Tigers ariyo iri hejuru n’amanota 25-21.
Bitandukanye n’agace ka mbere, agace ka kabiri Al Ahly Ly SC ibifashijwemo na Robert Golden wanatsinze amanota menshi mu mukino muri rusange (21) ndetse Majok Machar yakegukanye itsinze amota 26 kuri 16 ya Cape Town Tigers muri rusange igice cya mbere kirangira iri n’imbere ifite amanota 47-41.
Byagenze gutyo no mu gace ka gatatu ho iyi kipe yo muri Libya yagatsinzemo amanota 25-17 karangira muri rusange iri imbere n’amanota 72-58.
Agace ka kane k’umukino ari nako kari aka nyuma ikipe ya Cape Town Tigers yakitwayemo neza itsinda amanota 16 kuri 15 ya Al Ahly Ly SC gusa ntibyagira icyo bimara ahubwo umukino urangira Intsinzi itashye muri Libya, Al Ahly Ly SC itsinze amanota 87-76.
Aya makipe yakinnye ku munsi wa mbere w’irushanwa azasubira mukibuga ku Cyumweru, aho saa kumi nimwe n’igice, ikipe ya Al Ahly SC yo mu Misiri yatsinzwe, ku mukino wayo wa kabiri izakina na Al Ahly Ly yo muri Libya yo yatsinze umukino wa mbere mu gihe FUS Rabat, umukino wayo wa kabiri i saa munani n’igice izaba yabanje gukina na Cape Town Tigers yatsinzwe umukino wa mbere.
Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu aho saa munani n’igice ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola izakina na US Monastir yo muri Tunisia mu gihe saa kumi nimwe n’igice Rivers Hoopers yo muri Nigeria izakina na AS Douanes yo muri Senegal.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|