#BAL2023: REG BBC yongeye gusezererwa itarenze 1/4

Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yongeye gusezererwa muri 1/4 mu mikino ya nyuma ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mikino ya Basketball muri Afurika, BAL 2023.

Ni umukino yatsinzwe n’ikipe ya Al Ahly yo mugihugu cya Misiri amanota 94 ya Al Ahly kuri 77 ya REG.

Ni umukino watangiye ikipe ya Al Ahly ibonana neza ndetse wabonaga ko idatewe ubwoba n’abafana bari baje ku bwinshi muri BK ARENA gushyigikira ikipe ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino ya BAL irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu.

Al Ahly yakomeje gushyira igitutu ku basore ba Dean Murray maze yegukana agace ka mbere ku manota 23 mu gihe ikipe ya REG BBC yo yari imaze gutsinda amanota 18 gusa.

Perezida Kagame na Madamu bari baje kureba uyu mukino
Perezida Kagame na Madamu bari baje kureba uyu mukino

Mu gace ka kabiri ikipe ya REG BBC ibifashijwemo n’abasore bayo nka Pitchou Kambuy Manga, bagerageje gukuramo ikinyuranyo ariko ntibyabakundira kuko na ko ikipe ya Al Ahly yakegukanye ku manota 23 kuri 14.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka ikipe ya REG BBC yari imbere y’abafana bayo irushwa cyane kuko yari imaze gushyirwamo ikinyuranyo cy’amanota 14.

Mu gace ka gatatu REG BBC yinjiye mu mukino neza kurusha Al Ahly aho abakinnyi bayo nka Axel Mpoyo, Adonis Filer na Cleveland Thomas batangiye batsinda amanota 3 ndetse biza no gutuma aka gace karangira banganya kuko karangiye amakipe yombi anganya amanota 21-21.

REG BBC yinjiye mu gace ka kane ari nako ka nyuma ibizi neza ko igomba kurwana no gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 14 yari imaze gushyirwamo na Al Ahly.

REG BBC yari ibizi ko kandi ifitiye Abanyarwanda umwenda kuko kuva yatangira kwitabira aya marushanwa itararenga muri 1/4 kuko no mu mwaka wa 2022 yasezerewe n’ikipe ya Forces Armées et Police Basketball Club (FAP) yo muri Cameroon.

Uko iminota y’agace ka kane yagendaga, wabonaga REG BBC irimo gucika intege ndetse inakora n’amakosa cyane ku bugarira bayo barimo nka Pitchou Kambuy Manga.

Abafana bari bitabiriye ku bwinshi
Abafana bari bitabiriye ku bwinshi

Umukinnyi wa Al Ahly Ehab Amin w’imyaka 28 wakuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akanakinira ikigo cy’ishuri cya Texas A&M–Corpus Christi Islanders Men’s Basketball Club ni we wazonze cyane abasore ba REG BBC kuko ubwo haburaga iminota itatu gusa ngo umukino urangire yari amaze kugwiza amanota 22 ndetse amaze no gutanga imipira 6 ivamo amanota.

Umutoza wa REG BBC yakomeje gushaka ibisubizo ku ntebe y’abasimbura ngo arebe ko yakwigobotora Al Ahly ariko biranga ndetse birangira umukino awutakaje ku manota 94 kuri 77.

Iyi ni inshuro ya gatatu yikurikiranya imikino ya nyuma ya BAL ibera i Kigali aho ebyiri muri izo nshuro REG BBC yazitabiriye ariko ikavamo rugikubita.

Ikipe ya Al Ahly izacakirana na Stade Malien Basketball Club yo mu gihugu cya Mali mu mukino wa 1/2 uteganyijwe tariki ya 24 Gicurasi muri BK ARENA.

Mu nkuru zacu zitaha tuzarebera hamwe icyabuze ku Ikipe ya REG BBC ngo yitware neza.

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka