#BAL2023: REG BBC yatangiye neza imikino ya Sahara Conference

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023 y’uyu mwaka, REG BBC, yatangiye yitwara neza mu mukino ubanza wa Sahara Conference nyuma yo gutsinda ikipe ya Kwara Falcons yo muri Nigeria, amanota 64 kuri 48.

Ikipe ya REB BBC yatangiye neza imikino ya Sahara Conference League
Ikipe ya REB BBC yatangiye neza imikino ya Sahara Conference League

Wari umukino wa 2 muri iryo itsinda, ririmo gukinira mu nzu y’imikino ya Dakar Arena ibarizwa mu murwa mukuru rwagati wa Dakar, aho ku munsi w’ejo ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal yatsinze Abidjan Basket Club yo muri Côte d’Ivoire amanota 76 kuri 70.

Ikipe ya REG BBC niyo yari itahiwe uyu munsi kwesurana na Kwara Falcons, umukino utayigoye cyane kuko yayoboye hafi uduce twose tw’umukino ndetse bikaza kurangira inawegukanye.

REG BBC y’umutoza Dean Murray, niyo yegukanye agace ka mbere n’amanota 16 kuri ku 9 ya Nkwara Falcons, aha byagaragaraga ko ikipe ya REG BBC yinjiye mu mukino neza kurusha iyo bari bahanganye.

Mu gace ka kabiri ntabwo byagenze neza kuri aba basore b’i Kigali, kuko ikipe ya Nkwara Falcons yaje ifite ishyaka ryo kugabanya ikinyuranyo cy’amanota yari yashyizwemo, maze yegukana agace ka 2 ku manota 20 kuri 15 y’ikipe ya REG BBC, gusa yo yari ikiri imbere ku giteranyo cy’uduce tubiri.

Bakiva kuruhuka abasore b’umutoza Dean Murray, bagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka gatatu kuko bakanyagiyemo ikipe ya Kwara Falcons amanota 24 ku 8 gusa.

Mu gace ka kane ari nako kanyuma nako ikipe ya REG BBC ntabwo yakitwayemo neza, kuko yagatakaje ku manota 9 mu gihe ikipe ya Kwara Falcons yo yatsinzemo 11.

Kwara Falcons ntiyahiriwe n'umunsi wa mbere
Kwara Falcons ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere

N’ubwo ariko Kwara Falcons yatsinze agace ka nyuma ntacyo byahinduye ku giteranyo, kuko ikipe ya REG BBC yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota kuko umukino warangiye REG BBC iwegukanye n’amanota 64 kuri 48 n’ikinyuranyo cy’amanota 16.

Delwan Graham wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino, kuko yatsinze 16 akaba yakurikiwe na Jawad Adekoya wa Kwara Falcons watsinze amanota 15.

Ikipe ya REG BBC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Werurwe 2023, icakirana na Abidjan Basket Club yo muri Côte d’Ivoire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka