#BAL2023: Petro de Luanda na AS Douane, ibyo wamenya ku mikino ya 1/2

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, hateganyijwe imikino ya 1/2 cy’imikino ya BAL 2023 iri kubera mu Rwanda nyuma yuko 1/4 gisojwe REG BBC inasezerewe.

Umukino wa mbere wa 1/2 cy’iyi mikino iri kubera muri BK Arena uteganyijwe saa kumi nimwe uzahuza ikipe ya Petro de Lianda muri 1/4 yasezereye bigoranye Abidjan Basket Club (ABC) iyitsinze amanota 88-84 na AS Douanes yo yasezereye Ferroviario de Beira iyitsinze amanota 93-73.

Ikipe ya Petro de Luanda n’ubwo yagowe n’umukino wa mbere ariko niyo ihabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe cyane urebye abakinnyi ifife barimo n’Umunya-Sudani Yepfo Ater James Majok wigaragaje cyane mu kugarira.

Uretse ibi kandi iyi kipe mu mikino itanu iheruka gukina muri BAL 2023 ntabwo yari yatsinda na rimwe kuko yose yayitsinze.

Ater James Majok ukina neza yugarira ni umukinnyi wo kurebwa cyane ku ruhande rwa Petro de Luanda
Ater James Majok ukina neza yugarira ni umukinnyi wo kurebwa cyane ku ruhande rwa Petro de Luanda

Ku rundi ruhande AS Douanes yo muri iyo mikino itanu ibarwa uhereye mu mikino yabanje ikinwa mu byerekezo (Conference) kugeza ku mikino ya 1/4 iri kubera mu Rwanda,yo yatsinze imikino ine itsndwa umukino umwe.

Carlos Morais wa Petro de Luanda nawe ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso
Carlos Morais wa Petro de Luanda nawe ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso

Igereranya ku makipe yombi:

Iyo ugereranyije abakinnyi ku mpande zombi mu bice bitandukanye usanga mu bamaze gukina iminota myinshi uteranyije amakipe yose, ikipe ya Petro de Luanda ariyo ifite benshi kuko muri batanu ifite batatu mu gihe muri rusange abo bayobowe na Marcus Christopher Crawford wa AS Douanes umaze gukina iminota 210 uhereye mu mikino ishaka itike iza i Kigali mu gihe uwa Petro de Luanda umaze gukina myinshi ari Carlos Morais umaze gukina 161.

Al Ahly yasezereye REG BBC yo mu Rwanda irahura na Stade Malien yo muri Mali
Al Ahly yasezereye REG BBC yo mu Rwanda irahura na Stade Malien yo muri Mali

Ku ruhande rw’abakinnyi batanu bafite amanota menshi uteranyije amakipe yombi Marcus Christopher Crawford wa AS Douanes n’ubundi niwe uza imbere kuko amaze gutsinda amanota 117 n’ubundi agakurikirwa na Morais wa AS Douanes umaze gutsinda amanota 10 mu gihe muri rusange Petro de Luanda n’ubundi ariyo ifite abakinnyi benshi bamaze gutsinda amanota bangana na batatu.

Aliou Diara wa Stade Malien uteranyije abakinnyi batanu hagati yayo na Al Ahly ni we umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo amanota kuri bagenzi be aho amaze gutanga 43 kuva BAL 2023
Aliou Diara wa Stade Malien uteranyije abakinnyi batanu hagati yayo na Al Ahly ni we umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo amanota kuri bagenzi be aho amaze gutanga 43 kuva BAL 2023

Mu gutanga imipira ivamo amanota ikipe ya AS Douanes irayoboye wateranyijje abakinnyi 5 b’amakipe yombi kuko ifitemo batatu aho Alkaly Ndour ariwe uyoboye n’imipira 28 muri rusange mu gihe Mouloukou Souleyman Diabate wa Petro de Luanda aza ku mwanya wa kabiri n’amanota n’imipira 26.

Rueben Chinyelu ukinira Stade Malien nawe ni umukinnyi ikipe ye ihanze amaso
Rueben Chinyelu ukinira Stade Malien nawe ni umukinnyi ikipe ye ihanze amaso

Mu gice cyugarira (Rebounds) mu bakinnyi batanu uteranyije amakipe yombi ikipe ya AS Douanes ni yo nziza kuko ifitemo abakinnyi batatu aho Marcus Christopher Crawford ariwe uyoboye urutonde n’inshuro 34 amaze kugarira muri rusange naho Damian Hollis wa Petro de Luanda akagira 33 mu gihe Ater James Majok afite 22.

Umukino wa kabiri uteganyijwe ko uzatangira ku isaha ya saa mbili n’igice z’ijoro uhuze ikipe ya Stade Malien yo muri Mali muri ¼ yasezereye Cape Town Tigers yo muri Afurika Yepfo iyitsinze amanota 78-69 na Al Ahly yo mu Misiri arinayo yasezereye REG BBC yo mu Rwanda muri ¼ iyitsinze amanota 94-77.

Mu mikino itanu iheruka kuva mu mikino yo gushaka itike yo mu byerekezo ikipe ya Stade Malien yatsinze ine 4 itsidwa umukino umwe.Ku ruhande rwa Al Ahly nayo muri iyo mikino itanu iheruka kugeza uyu munsi yatsinzemo ine itsindwa umwe.

Igereranya ku makipe yombi:

Mu bakinnyi batanu bamaze ugukina iminota myinshi muri BAL 2023 uhereye mu mikino y’ibyerekezo Souleymane Berthe wa Stade Malien niwe ubayoboye kuko amaze gukina iminota 186 mu gihe ari hamwe n’abagenzi be babiri ikipe ya Al Ahly ikaba ifitemo abakinnyi babiri.

Uteranyije amakipe yombi abakinnyi batanu bamaze gutsinda amanota menshi ikipe ya Al Ahly niyo ifite abakinnyi benshi kuko ifitemo batatu ndetse uyoboye A Omot ni uwayo kuko amaze gutsinda 113 mu gihe Stade Malien ifitemo babiri aho uwitwa Souleymane Berthe ku ruhande rwayo ariwe umaze gutsinda menshi 30.

Aya makipe yombi uyateranyije abakinnyi batanu bamaze gutanga imipira yavuyemo amanota menshi bayobowe na Amoyo umaze gutanga imipira 30 mu gihe muri rusange Al Ahly muri batanu ariyo ifitemo abakinnyi benshi(3) mu gihe Stade Malien ifitemo babiri(2).

Ku ruhande rwugarira Stade Malien igaragara nkaho ariyo nziza uteranyije amakipe yombi kuko mu bakinnyi batanu wabara ifitemo abakinnyi batatu barimo na Alou Diarra ari nawe uyiboye muri rusange aho yugariye inshuro 43.

Gahunda y'imikino ya kimwe iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu
Gahunda y’imikino ya kimwe iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Amakipe azasezererwa muri ½ azahatanira umwanya wa gatatu kuri Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023 mu gihe umukino wa nyuma uzaba kuwa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka