#BAL2023: Minisitiri Munyangaju yasuye ikipe ya REG BBC mu mwiherero

Ku mugoroba wa tariki ya 11 Gicurasi 2023, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa, aherekejwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Niyonkuru Zephanie, basuye ikipe ya REG Basketball Club aho iri mu mwiherero.

Minisitiri Munyangajeu yifurije intsinzi ikipe ya REG BBC
Minisitiri Munyangajeu yifurije intsinzi ikipe ya REG BBC

Ibi bikaba byakozwe mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ikipe ya REG BBC, izaseruka mu mikino yanyuma y’irushanwa rya BAL (Basketball Africa League), izabera i Kigali guhera tariki ya 20 Gicurasi uyu mwaka.

Ikipe ya REG BBC yari yasoje ku mwanya wa 3 mu mikino y’amatsinda, aho yari mu itsinda rya Sahara Conference, ryakiniwe mu gihugu cya Senegal mu nzu y’imikino ya Dakar Arena, aho yahise itombora kuzahura ku ikubitiro mu mikino ya ¼ na Al Ahly yo mu Misiri, yo yasoje ku mwanya wa 2 mu itsinda ryiswe Nile Conference, ryasojwe mu mpera z’icyumweru gishize mu mujyi wa Cairo mu Misiri.

Abakinnyi ba REG BBC bateze amatwi Amb. Abdul Karim Harerimana wari waje na we kubasura
Abakinnyi ba REG BBC bateze amatwi Amb. Abdul Karim Harerimana wari waje na we kubasura

Ni inshuro ya 2 yikurikiranya ikipe ya REG BBC ihagararira u Rwanda muri iyi mikino ya BAL, aho ku nshuro ya mbere ari nayo iheruka, yasezerewe muri 1/4 n’ikipe yo mu gihugu cya Cameroon, FAP BBC (Forces Armées et Police Basketball).

Ikipe ya REG BBC ikomeje imyitozo muri BK Arena, ari nako ikina imikino ya gicuti. Imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe guhera tariki ya 20-27 Gicurasi uyu mwaka, ikazabera mu nzu y’imikino ya BK Arena

Shyaka Olivier Kapiteni wa REG BBC, abwira abashyitsi imigabo n'imigambi y'ikipe
Shyaka Olivier Kapiteni wa REG BBC, abwira abashyitsi imigabo n’imigambi y’ikipe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka