#BAL2023: AS Douanes na Al Ahly zigeze ku mukino wa nyuma

Amakipe ya Association Sportive des Douanes, ikipe ikomoka mu gihugu cya Senegal na Al Ahly Basketball Club yo mu Misiri, zigeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL (Basketball Africa League), nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½.

Petro de Luanda yatunguwe na AS Douanes
Petro de Luanda yatunguwe na AS Douanes

Ikipe ya Petro du Luanda Basketball Club yo muri Angola, yahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, yatunguranye isezererwa na As Douanes iyitsinze amanota 92 kuri 86, mu mukino wabaye ku wa kabiri, mu nzu y’imikino ya BK ARENA.

Ikipe ya Petro du Luanda yatangiye urugendo rw’imikino ya nyuma uyu mwaka, igaragaza imbaraga ndetse ari nabyo byashingirwagaho na benshi bavuga ko ariyo izegukana irushanwa ry’uyu mwaka, ahanini bigendanye n’uko yari yasoje iyoboye agace ka Nile Conference, kabereye mu mujyi wa Cairo ho mu Misiri.

Ayo mahirwe Petro du Luanda ihabwa anagendeye ku mazina y’abakinnyi ifite usanga aremereye, kongereraho n’umutoza ukomoka muri Brazil, José Neto, wabaye umutoza mwiza w’iri rushanwa umwaka ushize wa 2022, ndetse akaba anatoza ikipe y’igihugu y’abagore ya Brazil.

Marcus Christopher Crawford wambaye 1 ni umwe mu bakinnyi ba AS Douane bitwaye neza
Marcus Christopher Crawford wambaye 1 ni umwe mu bakinnyi ba AS Douane bitwaye neza

Ibyo byose ariko ntabwo byabahiriye kuri uyu mugoroba, kuko batsinzwe barushwa n’ikipe ya As Douanes mu duce twose uko ari tune tw’umukino.

Ikipe ya As Douanes yinjiye neza mu mukino ndetse biranayihira, yegukana agace ka mbere ku manota 20 mu gihe ikipe ya Petro du Luanda, yari imaze gutsinda amanota 19 gusa.

Mu gace ka kabiri abasore ba José Neto, bagerageje gushaka kuyobora umukino ariko ikipe ya AS Douanes ibabera ibamba, kuko yo wabonaga ikina nta gihunga, amakosa macye no kugenzura umukino ndetse byanayihiriye, maze amakipe yombi ajya kuruhuka n’ubundi AS Douanes iri imbere n’amanota 26 kuri 26, byanganaga n’amanota 49 ya AS Douanes kuri 45 ya Petro du Luanda.

Childe Dundao wa Petro yacungirwaga hafi
Childe Dundao wa Petro yacungirwaga hafi

Mu by’ukuri Petro du Luanda yahabwaga amahirwe muri iri rushanwa, uyu mugoroba ntiwari uwayo imbere y’abasore ba Mamadou Gueye utoza As Douanes, kuko n’agace ka gatatu bakegukana ku manota 20 kuri 18 ya Petro.

Agace ka nyuma karangiye amakipe yombi anganya amanota 23 kuri 23, n’igiteranyo cya 92 kuri 86 maze Petro de Luanda isezererwa ityo.

Ku mukino wakurikiyeho wahuje Stade Malien yo muri Mali na Al Ahly yo mu Misiri, warangiye Al Ahly iherutse gusezerera ikipe ya REG BBC yo mu Rwanda muri ¼, yerekeje ku mukino wa nyuma ku nshurio yayo ya mbere mu mateka y’iri rushanwa, kuva ryabaho nyuma yo gutsinda Stade Malien amanota 78 kuri 73 .

Corey Webster ashakisha uburyo bwo gustinda amanota
Corey Webster ashakisha uburyo bwo gustinda amanota

Umukinowa Al ahly na Stade Malien wari wegeranye cyane kuko kugeza mu gace ka nyuma nta kipe yahabwaga amahirwe yo kuwegukana, gusa Al Ahly wabonaga ko itanga ibimenyetso byo kuza kuwegukana, biciye ku bakinnyi bayo nka Ehab Amin wanatsinze amanota menshi muri uyu mukino wose, kuko yatsinze 21.

Nyuma yo gusezererwa muri ½, ikipe ya Petro du Luanda izahatanira umwanya wa 3 na Stade Malien kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.

Umukino wa nyuma wa BAL 2023, uteganyijwe tarikiya 27 Gicurasi, hagati ya Al Ahly na AS Douanes muri BK ARENA.

Ehab Amin wazonze cyane abasore ba Stade Malien
Ehab Amin wazonze cyane abasore ba Stade Malien
abafana ba Al Ahly muri BK ARENA
abafana ba Al Ahly muri BK ARENA
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka