#BAL2022: Zamalek yegukanye umwanya wa gatatu

Ikipe ya Zamalek yo mu Misiri ni yo yegukanye umwanya wa gatatu mu mikino ya BAL 2022 irimo kubera i Kigali itsinze Forces Armées et Police Basketball (FAP) yo muri Cameroon amanota 97 kuri 74.

Nk’uko byari byitezwe, ikipe ya Zamalek ni yo yatangiye iyobora umukino aho mu gace ka mbere yari imaze kugaragaza ko iri bwegukane uyu mukino kuko karangiye Zamalek imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 8 kuko karangiye ifite amanota 19 kuri 11 ya FAP.

Agace ka kabiri karanzwe no kwigarurira umukino kwa Zamalek kuko yongeye kuzamura ikinyuranyo cy’amanota yarimo hagati. Ako gace karangiye Zamalek imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 13 kuko karangiye ari amanota 42 ya Zamalek kuri 29 ya FAP. Umukinnyi ABDELLATIF wa Zamalek ni we wari umaze gutsinda amanota menshi muri utu duce tubiri mbere y’uko bajya kuruhuka kuko yari imaze gutsinda amanota 7.

Ikinyuranyo cy’amanota 14 ni yo yatandukanyije amakipe yombi mu gace ka gatatu k’umukino kuko Zamalek yongeye kuzamura amanota Dore ko yagatwaye ku manota 65 kuri 51 ya Forces Armées et Police Basketball (FAP) wabonaga ko kwigobotora ikipe ya Zamalek byayibereye ihurizo. WANGMENE, umukinnyi wa FAP ni we wari umaze gutsinda amanota menshi muri aka gace kuko yari amaze gutsinda amanota 13 wenyine.

Nk’uko byagaragaraga, Zamalek yaje kwegukana umukino bigaragara ko utanayigoye iwutsinda ku manota 97 kuri 74 ya Forces Armées et Police Basketball (FAP) yo muri Cameroon.

Umwaka ushize ubwo iri rushanwa ryatangizwaga ku mugaragaro i Kigali mu Rwanda, Zamalek ni yo yari yegukanye iki gikombe ubwo yatsindaga ikipe ya US Monastir ku mukino wa nyuma.

Umukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), ugahuza ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ndetse na US Monastir yo Tunizia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka