#BAL2022: ZAMALEK na US MONASTIR zageze muri ½

Umunsi wa kabiri w’imikino ya nyuma ya BAL 2022 wasize ikipe za US MONASTIR yo muri Tunisia ndetse na ZAMALEK yo mu Misiri zigeze muri kimwe cya kabiri aho basanzeyo Petro de Luanda yagezeyo isezereye AS SALÉ yo muri Morocco ndetse na FAP yo muri Cameroon yo yagezeyo isezereye muri 1/4 ikipe ya REG BBC yo mu Rwanda.

ZAMALEK inabitse iki gikombe yatsinze yihanije ikipe ya SLAC yo muri Guinea amanota 66 kuri 49.

Agace ka mbere (quarter) kegukanywe na ZAMALEK ku manota 33 kuri 21 ya SLAC bivuze ko hari hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 12.

Agace ka kabiri nako ntabwo kagoye aba basore ba ZAMALEK kuko na ko ZAMALEK yakegukanye ku manota 33 kuri 22 ya SLAC ndetse bahita bajya no kuruhuka ZAMALEK imaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10.

Mu duce tubiri twakurikiye, ikipe ya SLAC yagerageje kugabanya amanota yarimo ariko ntibyayikundira kugeza ZAMALEK yegukanye umukino ku manota 66 kuri 49.

Nyuma y’imikino ya 1/4 amakipe yose yageze muri 1/2 yahawe ikiruhuko kuko azagaruka ku wa 3 bakina imikino ya 1/2 aho Petro de Luanda yo muri Angola izacakirana FAP yo muri Cameroon naho US MONASTIR yo muri Tunisia ikine na ZAMALEK yo mu Misiri inabitse iki gikombe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka