#BAL2022: US Monastir yegukanye igikombe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2020, muri BK Arena hasojwe imikino ya BAL (Basketball Africa League) yegukanywe na US Monastir yo muri Tuniziya itsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 83 kuri 72.

US MONASTIR niyo yegukanye BAL 2022
US MONASTIR niyo yegukanye BAL 2022

Ni umukino watangiye ubona amakipe yombi adasigana cyane, gusa ikipe ya Petro de Luanda ibifashijwemo n’abakinnyi bayo nka Morais, yayoboye umukino mu minota 6 ya mbere kuko yari iri imbere n’amanota 12 ku 8 ya US Monastir.

Agace ka mbere karangiye amakipe yombi arimo gukubana mu manota, kuko karangiye ari amanota 17 ya Petro de Luanda kuri 18 ya US Monastir, Morais wa Petro de Luanda niwe wari umaze gutsinda amanota menshi, aho yari amaze gutsinda 7 wenyine.

Bishimira intsinzi
Bishimira intsinzi

Mu gace ka kabiri, US Monastir yagerageje gukomeza kuyobora umukino ntibyayikundira, kuko ako gace kayobowe cyane na Petro de Luanda ndetse birangira inakegukanye ku manota 40 kuri 33 ya US Monastir.

Muri ako gace karangiye bajya no kuruhuka, Goncalves wa Petro du Luanda ni we wari umaze gutsinda amanota menshi kuko yari agize 13 wenyine muri utwo duce 2. Ku ruhande rwa Monastir, Lahyani niwe wari umaze kuyitsindira amanota menshi kuko yari amaze kugira amanota 11 gusa.

Bakiva kuruhuka, US Monastir yongeye gukora izindi mpinduka bongera kugaruramo Majok wari waruhukijwe mu gace ka kabiri, gusa nyuma y’iminota micye yongeye gukora amakosa 2 yikurikiranya bisanga andi 2 yari afite, aba yujuje amakosa ane bivuze ko yaburaga rimwe ngo asohoke.

Petro de Luanda yongeye kuyobora agace ka gatatu kuko yakegukanye ku manota 59 kuri 57 ya US Monastir.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma k’umukino, US Monastir yazamuye amanota ndetse ikuramo n’ikinyuranyo yari yashyizwemo na Petro de Luanda, maze yegukana umukino ku manota 83 kuri 72 ya Petro de Luanda, umukino urangira US Monastir yegukanye Igikombe ku nshuro yayo ya mbere.

Ikipe ya US Monastir tubibutse ko ari inshuro yayo ya kabiri yari ikinnye umukino wa nyuma w’iri rushanwa rya BAL, dore ko umwaka ushize ubwo ryatangizwaga yawugezeho gusa ikaza gutsindwa na Zamalek, uyu mwaka US Monastir yari mu itsinda ryakiniye i Dakar muri Senegal (Sahara conference), naho Petro de Luanda yo ikaba yari mu itsinda ryaminiye i Cairo mu misiri.

Ikipe yo mu Rwanda yari muri iri rushanwa ni REG BBC, yaviriyemo muri 1/4 isezerewe na FAP yo muri Cameroon, bisobanuye ko ikipe yo mu Rwanda izatwara igikombe cya Shampiyona umwaka wa 2022-2023, izanyura mu majonjora ya BAL 2023 azabera nayo mu Rwanda.

Ikipe 4 za mbere

1. Us Monastir (Tunisia)
2. Petro de Luanda (Angola)
3. Zamalek (Egypt)
4. FAP (Cameroon)

Madamu Jannette Kagame yari yitabiriye uyu mukino wa nyuma ya BAL 2022.
Madamu Jannette Kagame yari yitabiriye uyu mukino wa nyuma ya BAL 2022.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka