#Bal2022 : REG yatsinzwe bituma itizera neza kugera mu mikino ya nyuma izabera i Kigali

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino y’irushanwa nyafurika rya BAL 2022, REG BBC itsinzwe na Dakar Université Club Basketball (DUC) ku manota 92 kuri 86, bituma REG ikomeza gutegereza itike.

Ni umukino wa 6 muri rusange mu itsinda rya Sahara Conference ririmo gukinirwa muri Senegal mu mujyi wa Dakar mu nyubako yitwa Dakar Arena.

Ikipe ya REG BBC yatangiye nabi agace ka mbere aho yanagatakaje ku manota 19 ya DUC kuri 16 ya REG. Agace ka kabiri kaje kwegukanwa na REG BBC ku manota 24 kuri 21 maze bajya kuruhuka banganya amanota 40 kuri 40.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, REG BBC yongeye gutangirira hasi kuko yaje no gutakaza agace ka gatatu ku manota 24 ya DUC kuri 21 ya REG BBC. Agace ka kane ari nako ka nyuma nako ntikahiriye abasore ba Robert Pack utoza REG kuko bagatakaje ku manota 28 Kuri 25 maze umukino urangira REG BBC iwutakaje ku manota 92 ya DUC kuri 86 ya REG BBC.

Nubwo REG BBC yatsinze imikino 2 ibanza ntabwo irizera neza ko izakina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka.

REG BBC izagaruka mu kibuga tariki ya 14 Werurwe ikina na US Monastir itaratakaza umukino n’umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka