#BAL2022 : REG ikatishije itike yo kwitabira imikino ya nyuma izabera i Kigali

Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, ikatishije itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali, nyuma yo gutsinda umukino utoroshye wayihuje na US Monastir yo muri Tunisia ukarangira ku ntsinzi ya REG y’amanota 77 kuri 74 ya US Monastir.

Ikipe ya US Monastir yabanje gutsinda uduce tubiri twa mbere tw’umukino aho agace ka mbere yagatsinze ku manota 26 kuri 21 ya REG Basketball Club, aka akabiri nako igatsinda ku manota 16 kuri 15 ya REG Basketball Club maze yegukana igice cya mbere cy’umukino muri rusange.

Ikipe ya REG Basketball Club ariko yatangiye igice cya kabiri cy’umukino mu gace ka gatatu k’umukino muri rusange iri hejuru byayifashije nayo kwegukana uduce tubiri twa nyuma tw’umukino, aho yatwaye agace ka gatatu itsinze amanota 20 kuri 13 ya US Monastir, yongera gutwara n’agace ka kane itsinze amanota 21 kuri 19 ya US Monastir, umukino urangira iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize itsinze umukino wose ku manota 77-74.

Byari ibyishimo bikomeye ku bari bashyigikiye ikipe ya REG BBC
Byari ibyishimo bikomeye ku bari bashyigikiye ikipe ya REG BBC
REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera i Kigali
REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera i Kigali

REG Basketball Club uyu wari ubaye umukino wa gatatu itsinze mu mikino ine imaze gukina nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Sale ku mukino wa mbere ndetse na SLAC yatsinze ku mukino wa kabiri mu gihe yari yaratsinzwe umukino wa gatatu n’ikipe ya Dakar Universite Club ariko ikaba isigaranye umukino wa nyuma mu itsinda irahuramo n’ikipe ya Clube Ferroviario da Beira.

REG Basketball Club yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’irushanwa rya BAL 2022 izabera mu Rwanda muri Kigali Arena guhera tariki 21 kugeza 28 Gicurasi 2022.

Wari umukino ukomeye aho buri kipe yatsinze uduce tubiri mu mukino
Wari umukino ukomeye aho buri kipe yatsinze uduce tubiri mu mukino
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka